AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Abacuruzi bavuga ko ibiribwa biva mu ntara bijya i Kigali byagabanutse

Yanditswe Mar, 31 2020 10:28 AM | 31,704 Views



Ny'uma y'aho Minisiteri y'Ubucuruzi n'Iganda ishyiriyeho ingamba zibuza abacuruzi kuzamura ibiciro uko bishakiye,hari bamwe mu baturage babwiye RBA ko  ibyo  byubahirijwe, icyakora ahubwo abacuruzi bo bakaba bafite ikibazo ko ababibagemuriraga babikuye hanze ya Kigali batangiye kugabanuka.

Ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, ku masaha yo ku manywa abacuruza ibiribwa akazi kabo kaba gakomeje. Ababigura na bo buri wese arakoresha uko ashoboye ngo ahahe kare asubire mu rugo.

Nyuma y'aho MINICOM iburiye abacuruzi kutongera guhenda aba baturage,dore uko twasanze bihagaze. 

Ntamwera Abubakar ati " Umuceri wa Pakisitani ni igihumbi,umutanzaniya 1300,1200 umutayilande ni 1100.Kawunga ni igihumbi na magana cyenda."

Ngarukiyintwari Jean Pierre ati 'Ibyo kurya byarabonetse usibye ko nta mafaranga nyine. Ibirayi,imboga,..ntabwo bihenze."

Icyakora mu gihe aba bishimira ko ibiciro ritari hejuru nk'uko byari bimeze mu minsi yashize ubwo byahagurutsaga  MINICOM ikihanangiriza abacuruzi, bamwe muri aba bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bo baravuga ko ingano y'ibyabageragaho bivuye mu ntara yatangiye kugabanuka .

Mukamparirwa ati "Mbere imodoka zarazaga ari nyinshi zo mu mutara zikahahurira bagahita baduha imyaka, ubu hari igihe ushobora kumara n'iminsi ibiri nta mari ubonye, ababizana bahita babiha umuntu wabaterese.Ntabwo turi gucuruza nka mbere.Ubundi ibigori twabiguraga 230, none ubu turabigura 270 aka kanya, ibishyimbo byo biri kuba bikeya,ntabwo biri kuza."

Twiyongere Jackson ati "Ni ukuvuga ngo ubaye utari ufite communication n'umuntu uguha imari ushobora kutayibona. Nta kintu cyahindutse ngo bizamuke cyane ariko ibicuruzwa nta bwo tubibona,nawe urabizi ko leta yagiye ishyiraho ingamba z'uko bigomba kugurishwa.Ntabwo abantu bari kubona uko babigeza ku isoko. Urugero nk'iri soko rya Kimisagara ryahise riba isoko rya karitsiye, nta wukiva ahandi ngo arizanemo ibicuruzwa."

Ababibazanira na bo bavuga ko ukugabanuka kw'ibyobazanaga mu mujyi kuri guterwa n'uko hari bamwe mu baturage batari kubitanga ahubwo babibitse mu nzu zabo.

Umwe muri bo witwa Bagaruka Innocent yagize ati "Abantu bari mu ngo ibyaribwaga byariyongereye mu mirima biragabanuka,nta bwo biri kuboneka rero.Ni ugutegereza ibiri mu butaka tukarindira mu kwa gatanu, ni bwo byaba byeze ibindi."

MINICOM irahumuriza abaturage baba abacuruzi n'abaguzi ko badakwiye kwikanga ibura ry'ibiribwa.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yagize ati "Uyu munsi nta cyo tubona cyahindutse cyane,cyane cyane ku bicuruzwa by'ibanze byaba ibiribwa,ibinyobwa n'imiti, dore ko hari n'abari babyuririyeho kubera iki cyorezo bakazamura ibiciro bavuga ko byabuze ku isoko. Ku isoko biracyahari ari na yo mpamvu twashyizeho amabwiriza y'ibiciro bitagomba kurenza kuri ibyo bicuruzwa by'ibanze bitagomba kurenza byaba ibiribwa cyangwa iby'isuku."

Ubwo abantu batangiraga gusabwa kuguma mu ngo, hari bamwe mu baturage bahise bahaha ibintu byinshi barunda mu nzu batekereza ko byashira ku isoko,nyamara byaba ari uguhinga cyangwa gucuruza ntibyahagaze,abantu bakaba basabwa gushyira umutima hamwe ku kibazo cy'ibiribwa.

Théogène TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid