AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abacuruzi bakomeje guhombywa no gukora igihe gito

Yanditswe Jan, 14 2021 09:29 AM | 4,644 Views



Mu gihe bamwe mu bacuruzi hirya no hino bagaragaza ko kubera gukora amasaha n’iminsi bitagera ku kwezi bakwiriye kugabanyirizwa mu misoro no mu mafranga y’ubukode, ikigo cy’imisoro n’amahoro cyo kivuga ko umuntu asora hakurikijwe ibyo yacuruje, bidafitanye isano n’igihe aba yakoze.

Mu isoko rya Nyarugenge imwe mu miryango y'ubucuruzi irafunze, kubera ko abayikoreramo bafungiwe kubera kubura amafaranga y'ubukode abandi bakaba batarimo gukora kubera kubura abakiliya nk'abacuruza imyenda y'ubukwe. N’abakirimo gukora bagaragaza impungenge ko barimo kwishyuzwa umusoro n’ubukode bw’ukwezi kuzuye kandi bakora igihe kitangana gutyo kubera gahunda yo gusimburana mu rwego rwo kwirinda covid19.

Mutamuriza Julienne yagize ati ''Imbogamizi turi guhura na zo ni uko twishyura inzu tudakora, tukaba twishyura imisoro, ipatante nayo muri uku kwa 1 na bwo tugomba kwishyura, mbese biratugoye pe. Twasaba na bo ko bajya hamwe bakareba uko babigenza bakatworohereza pe. Batwishyuza ukwezi nk’ibisanzwe.’’

Rwego Haruna we yagize ati ‘’Hagomba kubaho ibiganiro by’abantu dukodesha kugira ngo turebe ko twazahuza ngo turebe ko batugabanyiriza bitewe n’uko ubukungu na bo babona bumeze nabi, tugomba kubahiriza imisoro y’igihugu kubera ko nta kundi twabigenza.’’

Kubona abashoramari bafite inzu z’ubucuruzi ngo bavuge kuri iyi ngingo ntibyadushobokeye. Gusa umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda PSF Robert Bafakulera, avuga ko abubatse inzu z’ubucuruzi baba bafite imyenda y'amabanki bagomba kwishyura, naho gucuruza abantu basimburana biruta kuba bafunga burundu.

Yagize ati ‘’Guhomba birimo kuko kuko iyo umuntu adakora bisanzwe bituma abantu bahomba ariko nanone icyo nakangurira abacuruzi ni uko habaho n’uburyo butandukanye bwo gukoresha Technology iriho,…umuntu wubatse inzu aba ayubatse ku ideni yishyuzwa na bank keretse habayeho uburyo bwo kuvuga ngo ndagabanya interet kuri ya loan atishyuwe nawe ntabwo yakwishyura bank. nk’uko wa mucuruzi ucururiza mu nzu. Icyo nakangurira abantu ni ukumvikana aho bishoboka.’’

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Karangwa Cassien, avuga ko ku bijyanye n’ubukode butajyanye n’igihe abacuruzi baba bakoze, hakwiriye ubwumvikane hagati y’ukodesha na nyiraho akorera, byananirana hakitabazwa inzego z’ibanze.

Yagize ati  “Rero na 50% mu isoko ntabwo ari akarengane ni ukugirango bafashwe kwirinda..mu gihe cyabaye abantu badakora mwabonye ko inzego nka BNR, MINICOM n’izindi bafatanya nka MINICOFIN borohereza abantu bafashe umwenda kugeza igihe batishyuzwa wa mwenda bagombaga kwishyura kubera abantu batakoraga ndetse bakawigizayo…no mu bukode nabwo igisabwa ni uko ukodesha aganira na nyir’inyubako bakumvikana uburyo yamufasha mu kwishyura atishyuriye icyarimwe.’’ 

Ku bijyanye n’imisoro, komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy'imisoro n'amahoro RRA Uwitonze Paulin asobanura ko itigeze ihinduka kandi umuntu yishyura iyo yakoreye imenyekanisha.

Yagize ati “Rero ni ikintu gituma umuntu niba yakoreye amafaranga makeya adatanga 1/4 agendeye kuyo yakoreye umwaka ushize ku nyungu ni ukuvuga ayo yadekaraye (declare) muri 2019 ahubwo akareba kuyo yakoreye muri uyu mwaka bityo bikamworohereza agatanga inyungu zijyanye n'amafaranga yakoreye kuko twumva neza ko ashobora kuba ataranakoreye angana n'ayo yakoreye mu mwaka washize. Turagira ngo tubasabe ko rwose abakomeza kureba amategeko agendanye n'umusoro kugira ngo bayubahirize uko ari nta musoro wigeze wongerwa nta n'igipimo kigeze cyongerwa.''

Abacuruzi kandi basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 mu kazi kabo ndetse n’imbogamizi bakomeza guhura na zo bakazigaragariza inzego zibishinzwe kugirango zikemuke.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura