AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Abacururiza mu masoko yafunzwe n'abakarani basabwe kuguma mu ngo zabo

Yanditswe Aug, 17 2020 15:39 PM | 68,599 Views



Abakorera mu mu masoko yafunzwe basabwe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVD19.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwatangaje ko nyuma y'aho isoko ryo kwa Mutangana n'iryo mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market afungiye, abayakoreramo basabwa kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Ngabonziza Emmy, rinavuga ko mu rwego rwo kumenya abantu baba baranduye icyorezo cya COVID19, abakorera muri ayo masoko yombi, bashyiriweho uburyo bwo kusuzuma.

Riragira riti "Abacuruzi n’ abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani)  barasabwa bose kujya kwipimisha uyu munsi kuri Site zashyizweho kwa Mutangana no ku isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro 2 (Tariki ya 17 Kanama inshuro ya mbere na Tariki ya 23 Kanama inshuro ya kabiri.)  kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera."

Nk'isoko ryo kwa Mutangana by'umwihariko, rizwiho ko ari ryo rirangurirwamo ibiribwa byinshi, ubu buyobozi buvuga ko bwashyizeho uburyo bugamije korohereza abaranguza ibicuruzwa byabo, aho hari ahantu hateganyijwe hashyizweho bizajya bikorerwa.

Urugero ni nk'aho ibikorwa byo kuranguza  imboga n’ imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.

Na ho ibikorwa byo kuranguza  imboga n’ imbuto biva mu bindi bice by’Igihugu bizajya bikorerwa ku Giti kinyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali. Na ho kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.

Gufunga isoko ryo kwa Mutangana n'iryo mu Mujyi rwa gati rizwi nka Kigali City Market mu gihe cy'iminsi 7, bije nyuma y'aho inzego z'ubuzima zibonye ko harimo umubare munini w'abanduye icyorezo cya COVID19.

Kugeza ubu imibare y'abandura iki cyorezo mu Rwanda ikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe, aho abenshi mu bandura ari bo mu Mujyi wa Kigali.Mu minsi itatu ishize, i Kigali honyine habonetse abarwayi bashya 219.

Inzego zinyuranye zivuga ko izamuka ry'iyi mibare riterwa no kudohoka kw'abaturage mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, zigasaba abantu bose kumva uburemere bwacyo, bakitwararika uko bishoboka kose.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #