AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abacururiza mu isoko rya Gikonko bishimiye isoko rya miliyoni 38 Frw bubakiwe

Yanditswe May, 18 2021 13:02 PM | 35,315 Views



Abatuye mu Murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, baravuga ko kuba barahawe isoko rya kijyambere nyuma y’igihe kirekire barisaba, ari igisubizo ku bibazo byo kutagira aho gucururiza no gushora imyaka yabo kuko byatumaga iterambere ryabo rihadindirira.

Iri soko rya Gikonko ryubatse mu kagari ka Cyiri, rikaba ryaruzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 38.

Ubusanzwe muri uyu Murenge wa Gikonko hera cyane ibihingwa bitandukanye byiganjemo urutoki n’umuceri, hakiyongeraho n’ubworozi.

Ibi ngo ni byo byatumye abatuye muri uyu murenge bahera kera basaba ko bakubakirwa isoko rigezweho ryo kujya bashoramo iyo myaka yabo n’amatungo.

Iri soko kandi banarisabaga kuko batabonaga aho bahaha ibyo bakeneye batarinze gukora ingendo ndende bajya mu masoko yo mu tundi turere.

Mbere aba baturage ngo bifashishaga nk'isoko ikibuga kiri mu gishanga cy’ahitwa mu Cyiri. Bavuga ko iyo imvura yagwaga huzuraga ibicuruzwa byabo bikangirika bakabura n’aho bugama, bigatuma ibiciruzwa byabo byangirika.

Nyuma yo gusaba ko bakubakirwa isoko, bagategereza igihe kitari gito, baje kuryubakirwa ndetse ubu banatangiye kurikoreramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, yemeza koko ko ikibazo cy’iri soko cyahoraga kigaruka kenshi mu byo  abaturage bifuza gukemurirwa.

Gusa abasaba kuribungabunga kandi bakariyoboka kuko ari bwo rizakomera abaturage bagatera imbere, ndetse n’umurenge ryubatsemo muri rusange.


Jean Pierre Ndagijimana.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama