Abacukuzi ba zahabu barifuza ibikoresho bigezweho

AGEZWEHO

  • 'Hand sanitizers' zicururizwa ku zuba hirya no hino mu Mujyi wa Kigali zimarira iki abazikoresha? – Soma inkuru...
  • Amavu n'amavuko y'Umuganura, umunsi ukomeye mu mateka y'u Rwanda – Soma inkuru...

Abacukuzi ba zahabu barifuza ibikoresho bigezweho

Yanditswe Aug, 13 2019 09:58 AM
7,948 ViewsMu gihe hari abataremera ko mu Rwanda hacukurwa zahabu, abacukuzi bayo mu Ntara y'Amajyaruguru bavuga ko bagorwa cyane no kubona ibyuma bigezweho byifashishwa mu bucukuzi, ndetse no kumenya ingano ya zahabu iri mu butaka ntibishoboka.

Ni mu masaha y'agasusuruko, itsinda ry'abacukura zahabu mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi bari mu kazi kabo karuhije.

Kwinjira mu nda y'isi ni ukunyura mu mwobo muto cyane winjirwamo n'umuntu umwe umwe gusa; nta wundi muntu wapfa kubishobora usibye ababimenyereye, ni ubugenge.

Ni agace kari mu misozi miremire. Itaka rizwi nka firo, rikuwe nko muri metero zisaga 100 z'ubujyakuzimu, rigejejwe hejuru y'ubutaka ariko bigoranye nta n'ubwo hazwi zahabu irimo uko ingana kuko utabibonesha amaso.

Abari muri aka kazi bagaragaza imvune baterwa no gucuruka batazi neza ingano ya zahabu bakurikiranye, hakiyongeraho ikibazo cy'ibikoresho bya kera, ihurizo kuri bo.

Kugenzura neza zahabu iri mu itaka ryacukuwe, bisaba ko rijyanwa ku magare nibura nk'ibilometero 2 kugira ngo igezwe aho iryo taka ryogerezwa. Kuryanika, Kurisya kuriyungururana ubwitonzi bukomeye ndetse n'igitsure gihagije, ni byo biranga ahabera iyi mirimo itwara igihe kitari munsi y'iminsi 3.

Itaka ryinshi rirajugunywa kuko nta zahabu irimo, ariko nyuma y'ibyuya byinshi ndetse n'ubufatanye bwa buri wese habonetsemo zahabu ariko nke cyane.

Abacukuzi bavuga ko agaciro ka zahabu ariko gatuma no kuyibona bisaba imbaraga zidasanzwe.

Hari abagishidikanya ko mu Rwanda hacukurwa zahabu Guverineri w'Intara y’ Amajyaruguru, Gatabazi JMV avuga ko ibyo ari ukwigiza nkana.

Alidango, ni uruganda rutunganya zahabu rumaze amezi 5 gusa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Usibye zahabu icukurwa mu gihugu imbere, uru ruganda rufunguriye amarembo na zahabu yaturuka mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ikahatunganyirizwa.

Gutunganyiriza zahabu mu Rwanda, biyihesha uburenganzira bwo kugurwa ku isoko mpuzamaha ku giciro kimwe n'izo mu bindi bihugu kuko iba ifite agaciro kamwe na zo.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare asezeranya ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugiye gushorwamo imari ku buryo butari busanzwe.

Hasanzweho ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda nka gasegereti, Colta, wolfram n'andi. Umwaka ushize, uru rwego rwinjirije igihugu miliyoni 380 z'amadolari ya Amerika ni ukuvuga akabakaba hafi miliyari 350 z'amafaranga y'u Rwanda. Ibi bitanga icyizere ko igihe uru rwego rwashorwamo imari igaragara rwakwinjiza n'amafranga arenze ayo rwinjiza ubu.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MutuyeyezuBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED