AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abacamanza bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana

Yanditswe Dec, 21 2017 16:37 PM | 4,504 Views



Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda ryari rimaze imyaka igera kuri 19.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko iri perereza ryahagaritswe kuri uyu wa Gatatu. Jeune Afrique yo yanditse ko umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda yahamije ibijyanye n’ifungwa ry’iyi dosiye.

Bivugwa ko ubu igisigaye ari uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bukuraho burundu ibirego bwashyiriyeho abayobozi bakuru barindwi b’u Rwanda cyangwa hagatangizwa urubanza kuri bo.

Si ubwa mbere u Bufaransa buhagaritse iperereza kuri iyi ndege. Uko ryasubikwaga, hashiraga igihe rikongera gusubukurwa bikozwe n’abandi bacamanza. Uku gusubikwa no gusubukurwa ni ibintu byakunze gufatwa nko gushaka guhishira uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umucamanza Jean Louis Bruguière ni we watangije ikiswe iperereza, yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu myaka ushize wa 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa mu minsi ishize abunganizi be bavuze ko umukiliya wabo adashobora kwitaba ngo asobanure ku buhamya budafite ishingiro.

Bagize bati “Ni ibintu bidashoboka kumva ko Minisitiri w’Ingabo uri mu mirimo yajya mu Bufaransa kwisobanura ku muntu nawe utavugwaho rumwe.”

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017 wabaye tariki 10 Ukwakira 2016; yavuze ko u Rwanda ntacyo rutakoze kugira ngo rworohereza abashaka gukora iperereza kuri iyi ndege by’umwihariko Abafaransa.

Icyo gihe yagize ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza. Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”

Perezida Kagame icyo gihe yanavuze ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside.

Ati “U Bufaransa bukwiye kuba buri mu rukiko, buburanishwa aho kuba undi muntu uwo ariwe wese mu Rwanda kandi aho kuba Abanyarwanda.”



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura