Yanditswe Sep, 09 2019 08:38 AM | 10,290 Views
Ababyeyi n’abarezi barasabwa gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk'imwe mu nkingi y’igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ibi byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika hanatangizwa ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ku rwago rw'igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe.
Ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Nyagisenyi kiri mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma no kwandika hanatagirizwa ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.Hateraniye abana biga mu mashuri y'incuke abanza, n'ayisumbuye ndetse n'abafatanyabikorwa ba Minisiteri nka Soma umenye, Ineza Foundation n’abandi batandukanye bari baje kugaragaza ibitabo bitandukanye bifasha bikanatera amatsiko abana gusoma.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Isaac
Munyakazi asaba ababyeyi n'abarezi gutoza abana bakiri bato umuco wo gusoma no
kwandika nk'inkingi igihugu kiyemeje kubakira ubukungu bushingiyeku bumenyi.
Uwamahoro Emmanuelie atuye mu murege wa Gasaka mu Kagali ka Nyamugali, avuga ko umwana we yagiraga umwete muke mu gusoma no kwandika bigatuma adindira
mu myigire ye. Uyu mubyeyi ngo yafashe umwanzuro wo kujya yigisha umwana we
kuburyo kuri ubu byazamuye imitsindire ye mu ishuri.
Minisitiri wa Siporo n'Umuco Nyirasafari Espérance, avuga ko umuco wo gusoma no kwandika ari imwe mu
ndangagaciro za Kinyarwanda bikaba n’
imwe muri gahunda za Leta z’ iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi. Ibi abiheraho akavuga
ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira umuntu uwo ari we wese ugamije kongerera
ubumenyi bw’Abanyarwanda gusoma no kwandika.
Muri uyu muhango
hanahembwe abana 30 baturutse mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu
kwandika ibitabo bigaragaza inkuru nziza.
Amakuru atangazwa na Ministeri y’Uburezi agaragaza ko mu mwaka wa 2017,Abanyarwanda bazi gusoma, kwandika no kubara babarirwaga kuri 70%. Iyi ministeri ivuga ko hari gahunda y’ uko uyu mubare mu mwaka wa 2020 uzazamuka ukagera ku ijana ku ijana.
Inkuru mu mashushoCallixte KABERUKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru