Yanditswe Oct, 10 2021 10:51 AM | 93,815 Views
Bamwe
mu babyeyi bavuze ko biteguye itangira ry’amashuri kuri uyu wa Mbere, ariko bakagaragaza impungenge za bimwe mu byumba by’amashuri
bitaruzura, ndetse n’ikibazo cy’abarimu bataraboneka ku buryo ngo bishobora
gukoma mu nkokora gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri n’ireme ry’uburezi.
Imyiteguro irarimbanije ku babyeyi bashakira abana babo ibikoresho by’ishuri, ndetse abandi babaherekeza mu gihe basubira ku mashuri, ndetse n’abari kujya kubandikisha ku bigo.
gusa bavuga ko bari guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ibikoresho by’ishuri bihenze ku masoko, ndetse n’ikibazo cy’amafaranga y’ishuri basabwa kwishyurira icyarimwe.
Kuri ibi bigo by’amashuri kuva kuy’incuke kugera ku mashuri yisumbuye aya leta n’ayigenga, imirimo yo kuhakorera isuku irimo gusozwa ndetse n’intebe mu mashuri zigatunganwa kugira ngo abanyeshuri bazabone aho bigira hasukuye.
Hiyongeraho gutunganya ibikoresho bifasha ibigo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid19, ni nako imodoka ziri gupakurira ibiribwa bizatunga aba banyeshuri muri gahunda yo kubagaburira ku mashuri.
Abayobozi ba bimwe mu bigo by'amashuri, bavuga ko biteguye kwakira abanyeshuri dore ko nibatangira hari n’umwihariko wo kugaburira abanyeshuri bose barimo n’abo mu mashuri abanza .
Ku rundi ruhande ariko hari bimwe mu bigo by’amashuri bigiye gutangira bigifite ibyumba by’amashuri birimo kubakwa, bikaba byaratinze kuzura.
Aha hiyongeraho n’ikibazo cy’abarimu bataraboneka, intebe ndetse n’ibikoni bitaruzura n’ibikoresho byabyo bitaraboneka ku buryo ngo bishobora gukoma mu nkokora gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ndetse bikazanateza ubucucike mu mashuri kuko hari n’abanyeshuri bazasibira.
Ingengabihe ya minisiteri y’uburezi igaragaza ko tariki 11 Ukwakira aribwo abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bazatangira amasomo y’igihembwe cya mbere ndetse ababa mu bigo bicumbikira abanyeshuri batangiye kubigeramo.
Gusa abazajya mu mwaka wa Mbere n'uwa Kane w'amashuri yisumbuye, bo bazatangira tariki 18 z'uku kwezi.
Jean Paul Turatsinze
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru