AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ababyeyi bishimiye ko amabwiriza mashya ya MINEDUC yatangiye kubahirizwa mu mashuri

Yanditswe Sep, 26 2022 17:29 PM | 123,406 Views



Kuri uyu wa Mbere nibwo abanyeshuri b’amashuri abanza n'ab'ayisumbuye batangiye amasomo y'ígihembwe cya mbere nyuma y'uko Ministeri y'Uburezi ishyizeho amafaranga y'ishuri angana. 

Bamwe mu babyeyi bishimira ko aya mabwiriza mashya ajyanye no kwishyura aya mafaranga y'ishuri, yatangiye kubahirizwa hirya no hino mu mashuri, ibi kandi babihuriraho n'abanyeshuri .

Ku munsi wa Mbere w'ishuri hirya no hino kubigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye urujya n'uruza rwari rwose mu masaha y'igitondo.

Bamwe mu babyeyi baherekeje abana gutangira ishuri batangaje ko bishimiye ko amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y'Uburezi yatangiye kubahirizwa.'

'Umwe muri aba babyeyi yagize ati "Naje gutangiza umwana mu mwaka wa mbere ariko nkigera ku kigo cy’amashuri uyu munsi nasanze ababyeyi bose bagomba gushira impungenge ko ibyo leta yatwijeje bizabaho kuko nkubu batubwiye ngo abana tubasige twitahire,  tugaruke kubacyura saa kumi n'imwe, ubwo ni ukubuva ngo barabigisha babagaburire kuburyo nta kibazo bese ubu impungenge twazishize ko ibyo batwijeje bizakorwa.'

''Batuganirije kandi natwe twabibabajije batubwira ko ibyo leta yatwemereye aribyo bizubahirizwa, ubu ntakongera kwitotomba tuvuga ngo amafaranga kuko akenshi twagiraga ngo nibo babyigenera, ubu ntawuzongera kutubeshye kuko icyo bazajya badusaba tuzajya tumenya y’uko ari ikintu cyatekerejweho kitavuye ku muntu umwe.''

Ku rundi ruhande abanyeshuri nabo bavuga ko uyu mwaka w'amashuri bawutangiye ibishya ari byinshi haba kuri bo ubwabo, ku barezi n'ishuri muri rusange bityo ngo ntacyo bakwireguza batageze ku ntego nziza ahubwo bagiye gushyiramo umuhate bagatsinda.

Ubu umwana usanzwe yiga hano mu mashuri abanza agomba kwishyura 975 nta yandi arenzeho, hanyuma uwo muyisumbuye yishyura 19500 kandi n’abatarayabona baraza ubu twakira abana mu ishuri bazagenda bishyura gahoro gahoro.

Muri rusange igihemwe cya mbere cy'uyu mwaka w'amashuri wa 2022-2023 gitangiye  kuri iyi kuwa 26 Nzeri ukazasozwa kuwa 23 Ukuboza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura