Ababyeyi b’Intwaza b'i Huye bashimiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri baje kubifuriza Noheli n’Ubunani

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Ababyeyi b’Intwaza b'i Huye bashimiye abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri baje kubifuriza Noheli n’Ubunani

Yanditswe Dec, 15 2021 20:14 PM | 40,805 Views



Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo Impinganzima rwa Huye basizwe iheruheru na Jenoside yakorwe Abatutsi, baravuga ko kuba abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri baje kubasura bakanabifuriza Noheli n’Ubunani, birushaho kububaka nk’ababyeyi basuwe n’abana babo.

Gusurwa n’abagize Umuryango Unity Club Intwararumuri muri iyi minsi hitegurwa kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, ku babyeyi batuye urugo Impinganzima ya Huye, ngo byongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima.

Urugo Impinganzima ya Huye, aba babyeyi barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi barutuyemo kuva mu 2017. 

Umuhuzabikorwa w’uru rugo, Muterambabazi Delphine avuga ko mu buzima babayemo buri munsi bagerageza kubafasha kubaho kugira ngo bagire amasaziro meza.

Mu kwifatanya n’aba babyeyi kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, abagize Umuryango Unity Club Intwararumuri babashyikirije impano zigizwe n’ibiryamirwa ndetse n’imyambaro.  

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange akaba n’umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, avuga ko gusura aba babyeyi basigaye bonyine kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kubafasha gususuruka.

Urugo Impinganzima ya Huye, rutuwemo n’Intwaza 98, barimo abasaza batandatu n’abakecuru 92.

Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame