Yanditswe Aug, 13 2022 19:40 PM | 105,820 Views
Ababyeyi b'Intwaza batujwe mu rugo rw'Impinganzima mu karere ka Rusizi, bongeye gushimangira ko bagihumeka kubera uburyo umukuru w'igihugu yabubakiye akanabaha ababitaho.
Hari mu birori by'umuganura basangiriyemo n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu ndetse n'Akarere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu.
Aba bakecuru n'abasaza bizihiwe no gusoma ku ntango bizihiza umunsi w'umuganura, banemeza ko ibihe byawo babibayemo bitaracibwa n'Abakoloni.
Mbere yo kwinikiza ibibirori, ababakecuru n'abasaza babanje gusura agasozi gakorerwaho ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana kitwa "Ibanga ry'Amahoro" kazwi nko kwa Padiri Ubald, banagera ku kibuga cy'indege cya Kamembe.
Ku batembereza aha hose byari mu rwego rwo kubumvisha no ku wundi mwuka wo hanze, ariko kandi Mayor w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga we akanabibara muri gahunda iri muri aka karere yiswe "Tujyanemo.''
Mu kuganura kwabo, bongeye kugaragaza imbamutima zabo n'icyo batekereza ku mukuru w'igihugu Paul Kagame na madamu Jeannette Kagame, babazanye mu buzima bahamya ko busendereye ibyiza byose bari baravukijwe n'ababahekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Benshi barengeje imyaka 70 y' amavuko bitandukanye n'itoto ubabonana ku maso.
Hari urubyiruko rubareba rukiyongerera icyizere cyo kuzaramba na rwo.
Kuri ubu uru rugo rw'impinganzima rurimo abagera kuri 37, barimo ab'igitsinagabo 8.
Theogene Twibanire
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru