AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akanabaha ababitaho

Yanditswe Aug, 13 2022 19:40 PM | 105,820 Views



Ababyeyi b'Intwaza batujwe mu rugo rw'Impinganzima mu karere ka Rusizi, bongeye gushimangira ko bagihumeka kubera uburyo umukuru w'igihugu yabubakiye akanabaha ababitaho.

Hari mu birori by'umuganura basangiriyemo n'ubuyobozi bwa Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu ndetse n'Akarere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu.

Aba bakecuru n'abasaza bizihiwe no gusoma ku ntango bizihiza umunsi w'umuganura, banemeza ko ibihe byawo babibayemo bitaracibwa n'Abakoloni.

Mbere yo kwinikiza ibibirori, ababakecuru n'abasaza babanje gusura agasozi gakorerwaho ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana kitwa "Ibanga ry'Amahoro" kazwi nko kwa Padiri Ubald, banagera ku kibuga cy'indege cya Kamembe.

Ku batembereza aha hose byari mu rwego rwo kubumvisha no ku wundi mwuka wo hanze, ariko kandi Mayor w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga we akanabibara muri gahunda iri muri aka karere yiswe "Tujyanemo.''

Mu kuganura kwabo, bongeye kugaragaza imbamutima zabo n'icyo batekereza ku mukuru w'igihugu Paul Kagame na madamu Jeannette Kagame, babazanye mu buzima bahamya ko busendereye ibyiza byose bari baravukijwe n'ababahekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi barengeje imyaka 70 y' amavuko bitandukanye n'itoto ubabonana ku maso. 

Hari urubyiruko rubareba rukiyongerera icyizere cyo kuzaramba na rwo.

Kuri ubu uru rugo rw'impinganzima rurimo abagera kuri 37, barimo ab'igitsinagabo  8.

Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira