AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona Rutsiro na Espoir FC ziramanuka

Yanditswe May, 28 2023 19:30 PM | 56,709 Views



Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cy'umwaka w'imikino wa 2022/2023 nyuma yo gutsinda Gorilla FC 2-1 Ku mukino usoza shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe ya Kiyovu Sport yari ihanganye bikomeye na APR FC yaje ku mwanya wa Kabiri nyuma yo gutsinda Rutsiro FC-3-1.

Amakipe yombi yarangiye anganya amanota 63 gusa bigatandukanywa n'ikinyuranyo cy'ibitego aho APR FC yari izigamye ibitego 25 mugihe Kiyovu yari izigamye 17.

Nyuma y'umukino byari ibyishimo bikomeye ku bafana ba APR FC yatangiye shampiyona idahagaze neza ndetse n'akababro ku bafana ba Kiyovu SC yari ifite amahirwe y'igikombe kurenza andi makipe kugeza shampiyona ibura imikino ibiri gusa ngo irangire ikaza gukomwa mu nkokora na Sunrise FC iyitsinze 1-0.

Rayon Sports nayo yigeze kuyobora urutonde rwa Shampiyona igihe kinini, yasoje iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 61.

Rustiro FC na Espoir FC zose zo mu Ntara y' i Burengerazuba zasubiye mu cyiciro cya Kabiri aho zizasimburwa n'Amagaju FC na Etoile de l'Est zo zazamutse zivuye mu cyiciro cya Kabiri.

APR FC na Rayon Sports nizo zizasohokera Igihugu mu mikino Nyafurika zikaba zizanahatanira igikombe cy'Amahoro aho zose zabonye itike yo gukina umukino wa nyuma.


Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze. Graphic: RBA


Shema Ivan



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama