AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

APR FC yasezereye abakinnyi 16 bakomeye harimo kapiteni wayo Miggy

Yanditswe Jun, 28 2019 12:40 PM | 11,910 Views



Ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC bwasezereye abakinnyi bayo 16, aho butangaza ko mu minsi ya vuba buza gutangaza abakinnyi bashya mu rwego rwo kuvugurura iyi kipe. 

Nk'uko bitangazwa n'urubuga rw'iyi kipe, abakinnyi basezerewe  ni Kimenyi Yves wari umuzamu, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve ,Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert.

Harimo kandi  Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio,Mugiraneza Jean Baptiste na Ramadhan Niragira.

Icyemezo cyo gusezerera ababakinnyi bakaba bakigejejweho n'ubuyobozi bw'ikipe muri iki gitondo mu nama bagiranye.

Gusezerera abakinnyi bije nyuma aho iyi kipe haba muri shampiyona ya 2018-2019, ndetse no mu Gikombe cy'Amahoro. 

Iri sezererwa ry'abakinnyi, APR FC irikoze mu gihe initegura imikino ya CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura