AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

AMAFOTO: Umunsi wa kabiri w'Umwiherero wibanze ku rwego rw'ubuzima

Yanditswe Feb, 17 2020 16:22 PM | 7,945 Views



Abakoraniye mu mwiherero w'abayobozi b'u Rwanda basesenguye imiterere y'urwego rw'ubuzima muri iki gihe n'ishusho y'uko uru rwego ruzaba ruhagaze mu myaka 30 iri imbere (mu cyerekezo 2050).Insanganyamatsiko y'ikiganiro cyatanzwe ku munsi wa kabiri w'uyu mwiherero ubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro,cyari gifite insanganyamatsiko igira iti"Kuziba ibyuho mu rwego rw'ubuzima hagamijwe guteza imbere ubuvuzi bwihariye (Filling the gaps in our healthcare system: Paving the way to specialized care').

Inzobere mu rwego rw'ubuzima zatanze iki kiganiro zibanze ku mitangire ya servisi z'urwego rw'ubuzima,imibereho y'abakora muri uru rwego,gutegura abaganga muri rusange n'ab'inzobere byumwihariko.

Izi nzobere kandi zagarutse ku bikoresho byo kwa muganga nka kimwe mu bifashe runini mu kunoza ubuvuzi hamwe no gushyiraho uburyo buhamye bwo gushaka imari ikenewe muri uru rwego.

Ikoranabuhanga ryagaragajwe nk'uburyo buhamye bwarinda umuturage gusiragira kwa muganga no gufata umwanya munini wo gushaka serivisi dore ko impuguke zinerekana ko iri koranabuhanga rizaba rifite uruhare rukomeye mu buvuzi bwo mu cyerekezo 2050.

Bashingiye ku miterere y'ibihe biri imbere n'umubare w'abaturage igihugu kizaba gifite, abatanze iki  kiganiro bagaragaje ko indwara zitandura ari zimwe mu zizaba ziganje cyane mu cyerekerezo igihugu kijyamo,ahakaba hakwiye gufatwa ingamba zikwiye.

Ikibazo cy'abaganga bava mu mavuriro ya Leta bakajya kuvura muri menshi mu mavuriro ya Leta hamwe n'icya farumasi zidakora izamu uko bikwiye byagaragaye nk'ibibazo bikwiye kuva mu  nzira mu maguru mashya.

Mu  batanze ibiganiro by'uyu munsi harimo inzobere mpuzamahanga Dr Paul Farmer umwemu bashinze umuryango Partners in Health na Dr Clet Niyikiza umuyobozi wa  L.E.AF  Pharmaceutical akaba n'umwe mu bagize itsinda ry'abajyanama ba Perezida wa Repubulika.

Ikiganiro cy'aba bombi cyibanze ku buryo u Rwanda rwshyira ingufu mu buvuzi bwihariye hanashingiwe ku buryo ibintu byifashe ku rwego rw'isi.

Amafoto: Urugwiro
Jean Claude NDAYISHIMYE


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage