Yanditswe Jul, 19 2021 13:59 PM | 37,228 Views
Kuri uyu wa Mbere, ishami
rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryatabaye abantu 7 bari bagiye
kurohama mu Kivu ubwo ubwato bari barimo bwarengerwaga n'amazi.
Ubu bwato bwari butwaye ibicuruzwa buturutse i Rutsiro bwerekeza i Nyamyumba muri Rubavu.
Ni ubwato bw'ibiti bwinjiwemo n'amazi butangira gucubira.
Amakuru aturuka muri Polisi y'u Rwanda avuga ko ubwato nabwo babashije kubukuramo, ariko ibicuruzwa byabo byagiye kubera umuhengeri mwinshi wagiye ubitwara hirya no hino.
Iyi mpanuka y'ubwato ibaye nyuma y'aho ku Cyumweru habaye indi igahitana umugabo umwe.
Bwari burimo umusaza w'imyaka 50 n'umuhungu we w'imyaka 20 Hakizimana Etienne akaba ari nawe warokotse iyi mpanuka.
Iyi mpanuka imaze kuba, ishami rya polisi y'u Rwanda rikorera mu mazi ryavuze ko ryahise rihagera, rigaragaza ko ubu ubwato bwarohamiye muri metero 220 z'ubujyakuzimu nk'uko byagaragajwe n'ibipimo byafashwe n'ibikoresho byashyizwe mu bwato bushya polisi y'u Rwanda iherutse kugura.
Abakorera ingendo mu Kiyaga cya Kivu, bavuga ko muri iyi minsi hagaragara umuhengeri udasanzwe.
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru