AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

AMAFOTO: Polisi yarokoye abantu 7 bari bagiye kurohama mu Kivu

Yanditswe Jul, 19 2021 13:59 PM | 37,228 Views



Kuri uyu wa Mbere, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryatabaye abantu 7 bari bagiye kurohama mu Kivu ubwo ubwato bari barimo bwarengerwaga n'amazi.

Ubu bwato bwari butwaye ibicuruzwa buturutse i Rutsiro bwerekeza i Nyamyumba muri Rubavu.

Ni ubwato bw'ibiti bwinjiwemo n'amazi butangira gucubira.

Amakuru aturuka muri Polisi y'u Rwanda avuga ko ubwato nabwo babashije kubukuramo, ariko ibicuruzwa byabo byagiye kubera umuhengeri mwinshi wagiye ubitwara hirya no hino.

Iyi mpanuka y'ubwato ibaye nyuma y'aho ku Cyumweru habaye indi igahitana umugabo umwe.

Bwari burimo umusaza w'imyaka 50 n'umuhungu we w'imyaka 20 Hakizimana Etienne akaba ari nawe warokotse iyi mpanuka.

Iyi mpanuka imaze kuba, ishami rya polisi y'u Rwanda rikorera mu mazi ryavuze ko  ryahise rihagera, rigaragaza ko ubu ubwato bwarohamiye muri metero 220 z'ubujyakuzimu nk'uko byagaragajwe n'ibipimo byafashwe n'ibikoresho byashyizwe mu bwato bushya polisi y'u Rwanda iherutse kugura.

Abakorera ingendo mu Kiyaga cya Kivu, bavuga ko muri iyi minsi hagaragara umuhengeri udasanzwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m