Yanditswe Oct, 03 2021 11:54 AM | 41,646 Views
Kuri iki Cyumweru, i Doha muri Qatar, Perezida Paul Kagame yakiriwe na H.H. Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar kuri Amiri Diwan.
Aba bayobozi bakaba bagiranye ibiganiro ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Umubano hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Qatar si uwa none, kuva mu 2018 uyu mubano wiyongereyemo ikibatsi utangira kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho.
Ibi bishimangirwa n'ingendo z'abakuru b'ibihugu byombi, aho Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha mu bihe bitandukanye, ndetse Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba yaragiye asura u Rwanda.
Mu 2019, mu muhango wo gutanga ibihembo byiswe International Anti-corruption Excellence Awards byitiriwe umuyobozi w'ikirenga w'igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani byabereye mu Rwanda, byitabiriwe n'abanyacyubahiro barimo Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ubwe.
Muri uwo muhango, Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku bw'imiyoborere ye ireba kure yibarutse ibi bihembo, amugaragaza nk'inshuti n'umuvandimwe w'ingirakamaro.
Ubukungu bwa Qatar bushingiye k'umutungo kamere wiganjemo gaz na peteroli iki gihugu cyakoresheje neza ndetse kugeza ubu umuturage w'iki gihugu yinjiza amafaranga menshi ku giti cye, kuko buri mu nya Qatar abarirwa asaga ibihumbi 62 by'amadorali buri mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda.
Nubwo Qatar ikize, ntiyigeze yicara kuko ifatwa nka kimwe mu bihugu bifite ishoramari rikomeye mu mahanga, dore ko ikigega cyayo gishinzwe ishoramari, Qatar Investment Authority gifite umutungo ubarirwa muri miliyari 300 z'amadorali.
James Habimana
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru