Yanditswe Oct, 22 2020 22:33 PM | 150,014 Views
Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasabye abanyarwanda kwihanganira ingaruka igihugu cyatewe n'icyorezo cya koronavirusi kuko ubuzima butahita busubira uko bwahoze mbere y'uko cyaduka. Ubwo yakiraga indahiro z'abasenateri 6 bashya, yasabye buri wese gukora atizigama kugira ngo igihugu gikomeze gutera intambwe ikwiye kigana mu cyerekezo cyihaye.
Abasenateri 6 bashya nibo binjiye muri manda ya 3 ya SENA y'u Rwanda,
aho basanzemo abandi 20 bo bamazemo umwaka. Ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre,
Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Evode Uwizeyimana bashyizweho na perezida
wa Repubulika, ndetse na Alexis Mugisha na Mukakarangwa Clothilde batowe
n’ihuriro ry'igihugu nyunguranbitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Ubwo yakiraga indahiro zabo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko imiyoborere y'u Rwanda ikomeye ku ihame ry'uko buri munyarwanda ahabwa umwanya akagira uruhare mu miyoborere y'igihugu cye nta n'umwe uhejwe.
Umukuru w'igihugu yanagarutse ku cyorezo cya COVID 19 avuga ko ntacyo Leta idakora mu guhangana n'ingaruka zacyo. Aha yakomoje ku kibazo cya bamwe mu baturage bagaragaje kutishimira ibiciro bishya by'ingendo byari byatangajwe n'urwego ngenzuramikorere RURA tariki 14 z'uku kwezi, aho basabaga ko ibiciro byasubirwamo.
Aha Perezida Paul KAGAME yagaragaje ko n'ubwo iki ari ikibazo koko, intambwe imaze guterwa ari nziza, asaba buri wese kwihangana mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gusubira mu buzima busanzwe.
Amafoto/ Village Urugwiro
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru