Yanditswe Aug, 02 2021 15:18 PM | 44,771 Views
Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’ingabo
wa Zimbabwe, Muchinguri Kashiri yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda
rukazama iminsi ibiri.
Akigera mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Maj. Gen. Albert Murasira wamwakiriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye n’ubutwererane mu by’ingabo n’umutekano, hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Minisitiri w’ingabo wa Zimbabwe, yatangaje ko ari mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, kugira ngo barebere hamwe uko bashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko icyo bahereyeho uyu munsi ari uguhana amakuru ku mbogamizi impande zombi zihura nazo, muri izo ngorane harimo guhangana n’iterabwoba, haba mu bihugu imbere cyangwa mu turere biherereyemo ndetse no ku mugabane wa Afurika.
Yagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ari uwa kera, guhera mu 1997 ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye akiriho na n’ubu.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru