AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

AMAFOTO: Madame wa Perezida Tshisekedi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Yanditswe Jun, 10 2019 16:27 PM | 15,792 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Denise Tsisekedi yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, ku wa mbere. 

Madame wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Denise Tshisekedi uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye , ibikorwa bitandukanye birimo iby'umuryango Imbuto Foundation n'ikigo Isange One Stop Center gitanga serivisi Ku bahuye n'ibibazo by'ihohoterwa ryaba irishingiye Ku gitsina cyangwa irikorerwa mu muryango. 

CP Daniel Nyamwasa uyobora iki kigo, yagaragarije Madame Denise Tshisekedi n'intumwa zimuherekeje ko Isange one stop Center itanga ubuvuzi n'ubujyanama Ku wahohotewe ndetse ikanamufasha mu gukusanya ibimenyetso bituma abasha guhabwa ubutabera bitarasibangana. 


Nyuma yo gusura izo serivisi zose ndetse na bamwe mu bahohotewe baharwariye, Madame Denise Tshisekedi yashimye imikorere ya Isange One  stop centre, aho mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi yagize ati:

''Nishimiye byimazeyo gusura iki kigo, aho abagore bose, abakobwa n'abana bashobora kubona ubuhungiro nyuma yo gukorerwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Nshimye imikorere n'ubwitange bwa buri wese muri mwe. Mukomereze aho kandi ndabashyigikiye.''

Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu mpera z'umwaka wa 2009 kugeza tariki 31 z'ukwezi gushize kwa 5 muri uyu mwaka wa 2019, kimaze kwakira abahohotewe 19 047. Kandi 65% by'abakiriwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 35% bakaba ari abahuye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho 82% byabo ari abagore naho 18% bakaba ari abagabo.

Umuyobozi w'ibi bitaro CP Dr. NYAMWASA, avuga ko mu byo bagaragarije Madame Denise Tshisekedi, ari uko iki kigo gikomeje gukaza umurego kugirango kirusheho kuzamura ireme rya serivisi giha abakigana, aho ku ikubitiro ikibazo cy'inyubako nto kiri mu by'ibanze birimo kuvugutirwa umuti.

Ni hato ntihadufasha gufasha abatugana, twamweretse ko ari yo mpamvu iyi nzu mureba inyuma yacu iriho yubakwa iyi ni Isange n'amaserivisi make yo mu bitaro ariko ni isange, kuburyo tuzagira ibyumba bigera kuri 15 kuburyo n'umuntu ashobora kubona icyuma cye yaryamamo. Harimo ibyumba aho umuntu ashobora kuryama wenyine, hari aho bashobora kuryama ari 2, abagabo ukwabo bahohotewe abagore bahohotewe ukwabo, abana ukwabo. Hakazaba harimo n'amaserivisi ushobora gushyiramo abana bakaba bakina mu gihe batariyakira ngo basubire mu miryango yabo. Ikindi nkubu twajyaga tubagaburira turinze kubigura ariko muri iyi nzu tuzabona aho dutekera tujye tubakira.

Kugeza ubu, imibare y'ikigo Isange one stop center igaragaza ko mu bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abari hagati y'imyaka 5 na 18 ari bo bibasiwe kuko ari 73% by'abahohoterwa bose, ariko nanone igihangayikishije kurushaho ni imibare y'abana bari munsi y'imyaka 5 bangana na 16% by'abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bose Isange One stop Center yakira. Ibi bibazo bishingiye ku ihohoterwa, uburyo bwo kubikumira no gufasha abahuye na byo, ni kimwe mu byo Madame Denise Tshisekedi ashyize imbere muri gahunda yise 'Plus Fortes', akaba yari yaje kwigira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho muri urwo rwego ndetse no mu iterambere ry'umugore muri rusange.


Mbere yo gusoza uruzinduko rw'iminsi 2 arimo mu Rwanda, Madame Denise Tshisekedi, kuri iki gicamunsi yanasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize jenoside zihashyinguwe. 

Mbere yo gutemberezwa ibice binyuranye by'uru rwibutso, Madame Denise Tshisekedi yabanje kwereka film mbarankuru Ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi. 

Mu butumwa yanditse mu gitabo, Madame Tshisekedi yagize ati:

"Nta gisobanuro na kimwe gishobora gutangwa kugikorwa cy'iyicarubozo  icyo aricyo cyose. Nifatanyije mukababaro naburiwese wabuze uwe mur'ikigihe kibabaje birenze kamere mu mateka y'Urwanda. Ndazirikana by'umwihariko abagore ,abakobwa n'ababyeyi bagizweho ingaruka muburyo bwihariye nibikorwa byose by'ihohoterwa.Amahoro y'Imana abane namwe. "



Aha ku rwibutso rwa Kigali kandi, uyu munyacyubahiro yeretse ibindi bice ndangamateka kuri jenoside yakorewe abatutsi bigaragaza uburyo yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa. 







Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura