Yanditswe Jun, 14 2022 16:14 PM | 108,813 Views
Umuryango
w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG urishimira
ko inyubako ya Hope Hostel yahoze yitwa One Dollar Campaign Complex ikomeje
kuba igisubizo ku kiremwamuntu muri rusange, nyuma yo gucumbikira abanyamuryango
bawo batagiraga aho baba.
Ni mu gihe iyi nyubako iri mu zigiye gucumbikira abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza nabo bakongera kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.
Ku
buso bungana na hegitari imwe na m2 ibihumbi bibiri ni ho hubatse
Hope Hostel, iri mu Kagali ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo
mu Mujyi wa Kigali.
Mbarubukeye Cyprien amaze hafi amezi 3 avuye muri aya macumbi yabayemo mu gihe kigera ku myaka 3 ahabwa ibyangombwa by’ibanze mu mibereho ya buri munsi.
Mu masaha y’akazi twahuriye nawe kuri aya macumbi abayabayemo bita mu rugo.
Kuri ubu Mbarubukeye akora ibijyanye n’amashanyarazi yize ataha muri aya macumbi ari
naho arimo gukorera muri iyi minsi, yishimira ko yahakuye umusingi wo gutangira
ubundi buzima ndetse akaba yemeza ko kwibeshaho no kwigira nk’abandi
banyarwanda bishoboka.
Nyuma
y’imyaka 2 asohotse mu rugo rwahoze rwitwa One Dollar Campaign Complex ubu
rwitwa Hope Hostel, Mukamudenge Dative nawe avuga ko igihe cyari kigeze ngo we
n’umuvandimwe we biyubake aho gukomeza gusindagizwa.
Amacumbi ya Hope Hostel cyangwa se amacumbi y’icyizere ugenekereje mu Kinyarwanda, agiye gucumbikirwamo abimukira bo baturutse mu Bwongereza.
Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, AERG Mudahemuka Audace avuga ko aya macumbi leta yabeguriye akomeje kuba umugisha udasanzwe ku kiremwamuntu muri rusange no ku banyamuryango ba AERG by’umwihariko.
Hope Hostel igizwe n’inyubako ndende y’amagorofa ane ari nayo irimo ibyumba by’amacumbi, ubwiherero n’ubwogero, ivuriro ry’ibanze n’ibindi ikaba ifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 100.
Ifite kandi indi nyubako y’igikoni n’aho
bafatira ifunguro, restaurant, ihema mberabyombi, ubusitani ndetse n’ibibuga
birimo kubakwa.
Kuri buri muryango handitse amagambo akuyobora ari mu cyongereza n’icyarabu, ibintu umuyobozi wa Hope Hostel, Bakina Ismael avuga ko biri mu nyungu z’abo bagiye gucumbikira.
Uretse
Hope Hostel abimukira bo mu Bwongereza bazatuzwa no mu zindi nyubako ziri hirya
no hino mu Mujyi wa Kigali, zamaze gusurwa zikemezwa n’inzego bireba ku ruhande
rw’u Rwanda n’u Bwongereza ndetse n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru