Yanditswe May, 14 2019 14:12 PM | 4,802 Views
Abayobozi mu nzego
zitandukanye bitabiriye inama ya transform Africa iteraniye i Kigali baratanga
icyizere cy'uko ikoranabuhanga rikomeje gufasha uyu mugabane n'ubwo hakiri
byinshi byo gukora bitewe n'umwihariko wa buri gihugu.
Imibare igaragaza ko 44% by'abatuye muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bafite telephone zigendanwa (mobiles).
Izi telephones n'ubwo zitaragera ku baturage bose ba Afurika ngo aho ziri zimaze guhindura ubuzima bw'abaturage aho zikoreshwa mu kohererezanya amafranga, kwishyura serivisi zitandukanye z'ubucuruzi cyangwa izo ku nzego za Leta hifashishijwe uburyo bwa Mobile money.
Afrika kandi herekanwa ko ikomeje kugaragaza impinduka zikomeye aho hari ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye nk'irikoreshwa mu buvuzi, ubuhinzi, ubukorikori n'izindi akenshi zirushaho guhanga akazi.
Umwaka ushize habaruwe miliyari irenga y'amadolari yinjijwe n'ibikorwa bibyara inyungu bifitanye isano n'ikoranabuhanga; aya mafranga akaba yakwiyongera igihe hongerewe umubare w'abatunze telephone n'abazibyaza umusaruro kuko abasesenguzi basanga ibyo abantu bakoresha telephone bingana na 20% by'ibyo ikwiye kuba ikora.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru