AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

ABASIRIKARE BARI MU MAHUGURWA Y’AMAHORO BASUYE URWIBUTSO

Yanditswe May, 08 2019 18:45 PM | 8,622 Views



Abasirikare n’abapolisi bakuru 28 bari mu mahugurwa mu ishuri ry’amahoro n’umutekano, Rwanda Peace Academy kuri uyu wa Gatatu basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali.

Basobanuriwe amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, ariko n’uburyo u Rwanda rwashoboye kongera kwiyubaka, rushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge.

Aba basirikare n’abapolisi bari guhabwa amahugurwa ku birebana no kurinda abasivili bari mu bice biberamo intambara hirya no hino ku isi, mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye.


Bavuga ko gusuru urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, byabafashije kumva uburemere bwa jenoside yakorewe abatutsi, bakabona uburyo abasivili igihe cyose aribo barengana cyane.

Bavuga ko byabahaye isomo ku buryo bwo gutabara igihe cyose, kuko icyo abasivili bakeneye ari ukubaho mu mahoro.

Abarimo guhugurwa baturuka mu bihugu 13, birimo iby’aha muri Afrika no ku yindi migabane y’isi. Ni amahugurwa agenewe abazahugura abandi mu bihugu byabo ku buryo bwo kurinda no kurengera abasivili.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage