Yanditswe May, 08 2019 18:45 PM | 8,622 Views
Abasirikare
n’abapolisi bakuru 28 bari mu mahugurwa mu ishuri ry’amahoro n’umutekano, Rwanda
Peace Academy kuri uyu wa Gatatu basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali.
Basobanuriwe amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, ariko n’uburyo u Rwanda rwashoboye kongera kwiyubaka, rushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge.
Aba basirikare n’abapolisi bari guhabwa amahugurwa ku birebana no kurinda abasivili bari mu bice biberamo intambara hirya no hino ku isi, mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye.
Bavuga ko gusuru urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, byabafashije kumva uburemere bwa jenoside yakorewe abatutsi, bakabona uburyo abasivili igihe cyose aribo barengana cyane.
Bavuga ko byabahaye isomo ku buryo bwo gutabara igihe cyose, kuko icyo abasivili bakeneye ari ukubaho mu mahoro.
Abarimo guhugurwa baturuka mu bihugu 13, birimo iby’aha muri Afrika no ku yindi migabane y’isi. Ni amahugurwa agenewe abazahugura abandi mu bihugu byabo ku buryo bwo kurinda no kurengera abasivili.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru