Yanditswe Jun, 12 2019 08:33 AM | 6,411 Views
Mu mwaka ushize wa 2018, umukobwa atazwi yataye mu rugo rwa Niwemugeni Marie Louise umwana amaze umwaka umwe n'amezi umunani avutse.
Niwemugeni, uye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, kuri ubu niwe urera uyu mwana hamwe n'abe babiri yibyariye.
"Umukobwa yaraje ntazi, asiga umwana mu rugo amuta ku marembo ariko nanjye nari mpari, aramuta ariruka. Ubwo rero byabaye ngombwa ko umwana mufata ndetse njya no mu buyobozi tujya gushaka umukobwa turamubura biba ngombwa ko mugumana,"Niwemugeni.
Niwemugeni asobanura ko gufata umwana nk'uyu akamurera ari umutima w'impuhwe kandi ukwiye kuranga buri mubyeyi wese.
"Nk'umuntu w'umubyeyi
burya umwana aba ari umuziranenge. Ntabwo baza ngo bakujugunyire umwana ngo
nawe umujugunye warabyaye. Ugira impuhwe ukumva ko warurera nk'uko urera abawe
kuko nawe aba yavutse akisanga ku isi. Kandi nibyo repubulika y'u Rwanda ihora
idushishikariza gufata abana nk'abacu".
Mu gihe hari bamwe mu
babyeyi bavuga ko gufata abana bo mu bigo by'imfubyi cyangwa abatoraguwe batawe
n'ababyeyi babo bisaba amikoro ahagije, Niwemugeni we siko abibona.
"kurera umwana ntabwo
ari ukuvuga ko ugomba kuba ufite ibintu cyangwa ukize. Kuko ibyatunga wa mwana
n'ubundi nink'ibyatunga abo ufite. Kuko hari n'abenshi ashobora kudafata uwo
mwana ngo amurere kandi akabimena".
Mu mwaka wa 2012 ni bwo hatangiye gufungwa ibigo by’imfubyi, abana babirererwamo bajyanwa mu miryango. Kuva icyo gihe, abana basaga 3700 babonye imiryango ibakira.
Bamwe mu bari bafite ibyo bigo ntibahise bakira iki cyemezo ariko Dr Claudine Kanyamanza, uyobozi komisiyo y'igihugu ishinzwe abana yemeza ko ari icyemezo kitahutiyeho.
"Ntabwo tubyuka uyu
munsi ngo ikigo turagifunze, ntanubwo tuvuga ngo turagifunze. Dukorana
n'ubuyobozi bw'ikigo kugira ngo habe guhindura uburyo bwo gukora mu nyungu
z'abana bari aho".
Niwemugeni Marie Louise ni urugero rumwe mu bandi banyarwanda ibihumbi barera abana bakuye mu bigo by'imfubyi.
Kugeza magingo aya imibare y'inzego zita ku bana igaragaza ko hari
abana bagera hafi ku 1000 babuze imiryango ibarera. Minisitiri w'uburinganire
n'iterambere ry'umuryango Amb. Nyirahabimana Solina yemeza ko hakomeje ubukangurambaga.
"Icyo navuga muri aka
kanya ni ugukangurira abanyarwanda kugira umutima ukunze, cyane cyane n'abafite
uko kwifasha kugira ngo bafungure amarembo, bakire abo bana b'Abanyarwanda
badafite amikoro".
Inzobere mu mitekerereze ya muntu zisobanura ko kurerera umwana mu muryango bifite akamaro kanini cyane kuri ejo he hazaza, nk'uko bisobanurwa na Nshimyemungu Jean.
"Iyo umwana umwitayeho
ni ikintu gikomeye cyane gituma imitekerereze ye n'ubwonko bwe bizamuka. Umwana
wakuriye mu muryango aba afite imitekerereze yagutse kurusha umwana wakuriye mu
bigo birera imfubyi".
Abanyarwanda bose bakangurirwa kurangwa n'umutima wa kibyeyi kugira ngo abana bakiri mu bigo batarabona imiryango barererwamo bayibone.
Ni inkuru ya Eugene UWIMANA.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru