Yanditswe May, 17 2019 13:06 PM | 12,788 Views
Abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye gahunda y'iminsi itatu yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda mu ntara y'iburengerazuba n'amajyaruguru, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.
Ni gahunda itangirira muri pariki y'igihugu ya Nyungwe.
Muri iyi Pariki baribonera uburyo ubukerarugendo bukorwa, ibyiza nyaburanga muri iyi pariki ndetse n'uburyo muri pariki ya Nyungwe hari umutekano usesuye. Biteganyijwe kandi ko muri iyi gahunda aba badiplomate bazibonera iterambere ry'abaturage, uburyo u Rwanda rworoheje ubuhahirane n'amahanga n'ibindi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yateguye iyi gahunda ivuga ko ari uburyo bwo gufasha abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga kumenya inzego bakubakamo ubufatanye n'intara zitandukanye zigize u Rwanda.
Kimwe mu byishimiwe n'abadiplomate ni uburyo ibinyabuzima bibungabungwa muri pariki y'igihugu ya Nyungwe cyane ko iri shyamba rifite uruhare runini mu buzima bw'u Rwanda kuko 70% by'amazi aboneka mu Rwanda afite isoko muri iri shyamba. Harimo amoko y'ibiti asaga 1000 n'amoko 85 y'inyoni nka bimwe mu byongera ubwiza bwa pariki ya Nyungwe, ndetse n'ikiraro cya 'Canopy Walk' cyo mu kirere gifite metero 160 z'uburebure.
Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe, Miss Iradukunda Elsa arafungwa
May 09, 2022
Soma inkuru
Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira barasaba ko ibikorwa byo kuwutunganya byihutishwa _ A ...
May 05, 2022
Soma inkuru
Amb. Gatete yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Jamaica
Apr 12, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije na Uganda mu kababaro k’urupfu rwa Perezida w’Inteko
Mar 22, 2022
Soma inkuru
U Rwanda na DRC mu nama ku buziranenge
Mar 03, 2022
Soma inkuru
Abasesengura iby'ubukungu basanga umubare w'abatuye Afurika ari inyungu ikomeye
Feb 26, 2022
Soma inkuru