Yanditswe May, 30 2019 10:10 AM | 16,991 Views
Mu Rwanda hari ibicuruzwa bitandukanye biva hanze y'igihugu birimo imyenda, inkweto, bimwe mu ibikoresho byo mu nzu, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi. Mu myaka ishize wasangaga abacuruzi barangura ibicuruzwa byabo mu bihugu by'ibituranyi, ibi bikaba imbogamizi kuri bo kuko hari ibyo baburiraga irengero ndetse ntibizere n’umutekano wabo ubwabo. Ikindi ibicuruzwa byageraga ku isoko bihenze.
Mugwaneza Joseph umucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko ubu kurangura hanze bisigaye bihendutse kurusha kurangura mu bihugu byo mu karere.
Ati "Inyungu zihari ni izi, twaranguraga ku bagande tukabaranguraho ubwabo baranguye mu Bushinwa noneho bakabizana bagasorera n'igihugu cyabo, umucuruzi iyo agiye kubara ibyo ashyiraho n'inyungu ye, tukamuranguraho yongeyeho transport, umusoro n'inyungu ye, igiciro kikaza kiri hejuru, ariko uyu munsi Abanyarwanda turagenda tukagera ku nganda mu Bushinwa tukazana ibintu biri ku giciro cyiza".
Abacuruzi basaga 180 bishyize hamwe kugira ngo hatazagira ikibakoma mu nkokora mu bucuruzi bwabo, maze bashinga ikigo bise Heart of Africa Trading Ltd kibafasha gukurikirana ibicuruzwa byabo mu gihe babitumije mu Bushinwa. Abadafite amikoro ahambaye bishyira hamwe bagatumiza ibicuruzwa bifuza mu nganda zo mu bihugu byateye imbere.
Kuvana ibicuruzwa ku mugabane wa Asiya n'ahandi hanze ya Afrika bitwara iminsi iri hagati ya 18 na 25. Umuyobozi w’iki kigo cy’ubucuruzi, Izabiriza Jeanne, avuga ko n’uburyo bwo kugeza ibi bicuruzwa mu gihugu bwitaweho cyane.
yagize ati "ushobora kugenda ukarangura ukaduha facture gusa, ukazatubwira umunsi wo kugupakirira, tukabikurikirana, tukabizana mu bubiko, tukabijyana ku kibuga tukabizana tukabigusangisha aha I Kigali, byagera i Kigali tukabikwereka ko byose byahageze, iyo ubishyize mu maboko y'Abanyarwanda uba wizeye ko bizahagera amahoro kandi barabyishimira”.
Umuyobozi
mukuru w'urugaga rw'abikorera Robert Bafakulera avuga ko
ibimaze gukorwa mu rwego rw'ubucuruzi ari umusaruro w'urugendo shuli abacuruzi
babanje kugirira mu gihugu cy'u Bushinwa mu mwaka ushize maze basobanukirwa ko
kwigerera ku nganda zaho bishoboka.
Abikorera bo mu Rwanda kandi bagaragaza ko kuba society y'indege y'u Rwanda iri hafi gutangira ingendo zayo mu gihugu cy'u Bushinwa bizoroshya ubucuruzi bwabo, kuko ikiguzi ku kilo cy'ibicuruzwa bitumizwa hanze kizagabanuka.
Inkuru ya John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru