AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

75% bya frigo ziri mu Rwanda zirashaje kandi zangiza n'ikirere-REMA

Yanditswe Mar, 02 2021 17:57 PM | 85,962 Views



Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kirangaza ko hafi 75% ya firigo zikoreshwa mu Rwanda zishaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera zangiza ibidukikije. Iyi ikaba ari yo mpamvu iki kigo gikangurira abaturarwanda kureka ibyo bikoresho ahubwo bagakoresha ibizigama umuriro

Hashize imyaka 5 ibihugu 200 byemeje amasezerano yitezweho gufasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibintu bigomba kugerwaho mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol” ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako.Ivugururwa ry’aya masezerano ryashyiweho umukono i Kigali mu Rwandsa mu mwaka wa 2016.

Inyigo ziheruka zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo zisaga 87 500 ariko igiteye impungenge ni uko muri zo izigera ku 64 505 zishaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.

Nsengiyumva Jean Paul ni inararibonye mu gukora ibyuma bikonjesha akaba anafite ikigo gitanga izo serivisi, Cold Air Ltd. Avuga ko gukoresha ibikoresho bikoresha ibinyabutabire cyangwa gaz itangiza akayunguruzo k'izuba cyangwa ozone bituma ukoresha gaz nkeya n'umuriro muke.

Yagize ati "Nka gaz yitwa R600 yo ni methane ntiyangiza ikirere kandi ni inshuti ya ozone  [akayunguruzo k'izuba]. Ni ukuvuga ngo nko muri firigo ni urugero, niba hari ahantu wakoreshaga gaz zaciwe ukaba ukoresha garama 200 iyo ukoresheje iyo ya R600 ushobora gukoresha garama 80. Icyo gihe niba consomation ya compresseur wenda ifite 0.8 AMP ishobora gukoresha wenda 0.5 kuko ntikorera kuri intensite yo hejuru, urumva ko imanuka hasi n'umuriro ukagabanuka. Harimo inyungu!"

Mu rwego rwo gukumira ibyo binyabutabire, hari ibikoresho bitakemerewe kwinjira mu gihugu nkuko bamwe mu babicuruza babivuga.

UWITIJE Divine yagize ati "Ku byerekeranye na firigo twebwe twagize Imana kuko firigo zacu zikoresha za gaz zemewe ari yo R600A hanyuma ku byerekeye AC/Climatizeurs ubu izo dufite zikoresha R410A kandi na zo nubwo gake gake bazazikura ku isoko zirakemewe. Hanyuma ku bindi tuzatumiza tuzajya tubanza dusabe uburenganzira REMA."

 KABANO Yvan Claude we ati " Kuri climatiseurs ni R410 naho kuri firigo ni R600, ni zo turimo gutumiza. Ariko mbere hazaga R22 na R12 none baraziciye mu Rwanda ubu ntawe ukizizana natwe mu Akagera ntitukizizana. Ariko hari abandi kenshi usanga biyubakira ama etaje ugasanga yagiye hanze azanye R22 zagera kuri MAGERWA ntizinjire mu Rwanda bakazangira."

Ni urugamba rumaze imyaka ikabakaba 10, aho ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko muri icyo gihe u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54%, nkuko bisobanurwa na Martine Uwera, umukozi muri REMA ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol” .

Ati "Kugeza kuri uyu munsi u Rwanda rumaze kugabanya 54% y'ikigereranyo fatizo twari dufite muri 2010 tujya kwemera gutangira urwo rugamba rwo kugabanya izo za HCFCs. Ni ukuvuga ngo icyo gihe twari dufite [baseline] toni 4.1 z'ayo ma gaz ariko ubu tugeze ku cyigereranyo cya 1.8."

Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurengera Ibidukikije (UNEP) binyuze muri gahunda yitwa “United for Efficiency”, REMA, yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira Abaturarwanda gukoresha ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Ubu bukangurambaga ni kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe “Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)” igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira