Yanditswe Nov, 13 2020 20:09 PM | 87,012 Views
Ikigo cy'imari cya Zigama CSS kiratangaza ko abanyamuryango bacyo bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya COVID19 kimwe n'ibindi bigo by'imari, kuko abanyamuryango 1371 ba Zigama CSS basabye ko boroherezwa uburyo bwo kwishyura inguzanyo basabye bitewe n'uko imishinga yabo yagizweho ingaruka na COVID19.
Ibi byatangajwe mu nama rusange ya Zigama CSS yateranye kuri uyu wa Gatanu.
Imibare ya Zigama CSS ijyanye no gusaba inguzanyo muri iki kigo cy'imari igaragaza ko COVID19 yagize ingaruka ku mikorere y'iki kigo aho mu gihembwe cya 1 cya 2020 muri Miriyari zirenga 200 z'imyenda miriyari zisaga 9 zitishyuwe neza.
Mu gihembwe cya 2 amafaranga atarishyuwe neza yo angana na miriyari zigera kuri 11.
Ibi byanatumye hari abanyamuryango 1371 basabye ko hagira igihinduka mu masezerano bagiranye n'iki kigo ajyanye no kwaka umwenda.
N'ubwo bimeze bityo ubuyobozi bwa Zigama CSS buvuga ko muri iki gihe imikoreshereze y'ikoranabuhanga yazamutse bitewe n'icyorezo.
Iki kigo cy'imari kigaragaza ko abanyamuryango barenga ibihumbi 60 bakoresha serivisi z'ikoranabuhanga babitsa amafaranga ku ma konti yabo.
Hashyizweho kandi uburyo bwo kugera kuri service z'imari ku banyamuryango ba Zigama bakoresheje telefone nto zidakoresha internet nyuma yo kubona ko hari abanyamuryango bari mu bice bw'igihugu batoroherwa no kubona internet.
Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS Col .Corneille Emile Nkundimana avuga kandi ko kubera icyorezo cya COVID19 ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryashyizwemo imbaraga kuko nta yandi mahitamo yari ahari, ibintu birimo gutanga umusaruro.
Zigama CSS ivuga kandi ko abanyamuryango barenga 70% bafite amacumbi babamo, ubu igiye gutangiza gahunda yo gufasha abanyamuryango batarabona amacumbi kuyabona mu nyungu yo hasi aho umunyamuryango udafite inzu azajya yemererwa amafaranga yo kubaka ku nyungu ya 10% mu gihe yari isanzwe iri kuri 15%.
Mu gihe umunyamuryango ushaka kubaka inzu ya 2 azajya ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 14% ivuye kuri 15%.
Ubuyobozi bwa Zigama CSS buvuga ko umutungo wa Zigama ugenda wiyongera aho muri 2016 wari miriyari 215, muri 2019 ugera kuri miriyari 340, harateganywa ko uyu mwaka 2020 uzarangira hari miriyari 407, bikaba bitegangijwe ko muri 2021 uzagera kuri miriyari 489.
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru