AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

5000 by'abaturage muri Ndera na Rusororo bagiye kubona amazi meza

Yanditswe Apr, 05 2016 17:01 PM | 1,804 Views



GUTAHA IBIKORWA BY' AMAZI GASABO  JTK LE 5/4/2016.

Mu mirenge ya Ndera na Rusororo ho mu Karere ka Gasabo hatashywe imiyoboro y'amazi  izafasha abaturage bagera ku bihumbi 5000 kubona amazi meza.

Iki gikorwa kigezweho ku bufatanye bw' ikigo cy' igihugu gishinzwe amazi n' isukura WASAC, Akarere ka Gasabo n' umuryango wigenga Word vision abaturage bahawe amazi bavuga ko bashimira Leta y' u Rwanda ihora ibatekereza cyane, ibyo bayisabye ikabibaha.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bari barangajwe imbere n' umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y' ibikorwaremezo Kamayirese Germaine nibo bafunguye ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo ikigega ndetse n' amavomo yubatswe kugirango abaturage bo mu mirenge ya Ndera na Rusororo  batabonaga amazi abashe kubageraho.

 Mu murenge wa Ndera by' umwihariko mu tugali twa Cyaruzinge na Rudashya imiyoboro y'amazi ifite uburebure bwa Kilometero 16.6 yatangiye kubakwa muri 2013 yuzura itwaye miliyoni zigera kuri 600 z' amafaranga y'u Rwanda, abaturage bagera ku 2000 akaba aribo bagenewe aya mazi.Mu tugali 3 tw' umurenge wa Rusororo ho ku bufatanye bw' ikigo gishinzwe amazi n' isukura na Wordvision hubatwe amavomo  y' abaturage afite uburebure bwa Km 16 azafasha abaturage bagera ku bihumbi3 kubona amazi ,naho imirimo yo kuyubaka yatwaye miliyoni 288 z' amafaranga y' u Rwanda.

 Abaturage bavuga ko ibikorwa remezo by' amazi byabegerejwe bije kubaruhura imvune bagiraga bajya gushakisha amazi kure yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y' ibikorwaremezo Kamayirese Germaine yavuze ko intego ya Leta y' u Rwanda ari uko 100% by' abanyarwanda bagerwaho n' amazi meza kandi mu gihe gito gishoboka. Mu mujyi wa Kigali abayafite bakana bageze ku kigero cya 87%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage