AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

NISR igiye gusohora ubushakashatsi ku ishusho y'umurimo mu Rwanda muri iki gihe cya COVID19

Yanditswe Aug, 07 2020 07:26 AM | 60,559 Views



Ikigo cy’Igihugu cy'Ibarurishamibare kigiye gusohora ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo mu Rwanda muri iki gihe cya COVID19 aho imibare y’abadafite akazi ishobora kwiyongera.

Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka bwo mu kwezi kwa 2 uyu mwaka bugaragaza ko 48% by’Abanyarwanda basaga miliyoni 7 bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi.

Ibigo by’abikorera nk’amahoteri, utubari, inganda biri mu bitanga akazi ku baturarwanda banyuranye. Kuri ubu mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID19 bimwe mu bikorwa byarafunzwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Ibi byatumye amasezerano y’akazi ku bakozi babyo ahagarikwa ibigo bibaha amezi 3 yo kudakora badahembwa. Gusa ngo bizezwaga ko ibihe nibisubira mu buryo bazasubukura akazi uko byari bisanzwe.

Kuri bimwe mu bigo byari byarahagaritse abakozi mu kwezi kwa kane bibabwira ko imirimo niyongera gusubukurwa bazasubira mukazi. Kuri ubu hari abamaze kwirukanwa burundu bahabwa imperekeza.

Abahagarariye ingaga z'abakozi mu Rwanda bavuga ko batewe impungenge na bimwe mu bigo byahagaritse abakozi burundu byitwaje icyorezo cya COVID19.

Ikigo cy’Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo n’ubushomeri bwakozwe mu kwezi kwa 2 umwaka wa 2020 bugaragaza ko Abanyarwanda 48% bari hejuru y’imyaka 16 ariko bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorerwe y' ubushakashatsi muri iki kigo,Byiringiro James avuga ko no muri iki gihe cya COVID19 mu kwezi kwa Gatanu bakoze ubundi bushakashatsi ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bugiye gushyirwa hanze muri uku kwezi kwa munani.

ubushakashatsi Ikigo cy’ibarurishamibare cyakoze mu kwezi  2 umwaka wa 2019 bwerekanaga ko 45% by’Abanyarwanda bafite imbaraga zo gukora bari bari hejuru y’imyaka 16 ari bo bari bafite akazi. 

Mu kwezi  kwa 2  uyu mwaka 2020 umubare w’abafite akazi warazamutse bagera kuri 48% mu baturage miliyoni 7,4 bari bafite akazi ariko muri rusange 76% bari bafite icyo bakora mu gihe 24% barimo abanyeshuri n'abakuze hakabamo na 13% bari abashomeri. 


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize