Yanditswe Oct, 14 2020 20:53 PM | 117,272 Views
Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu irasaba inzego bireba kwihutisha ishyirwaho rya komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange.Ibi biraterwa nuko ubugenzuzi bwakozwe níyi komisiyo bwasanze 47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ko bahabwa ingurane idakwiriye ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo.
Raporo y'ibikorwa ya 2019/2020 iyi komisiyo
yagejeje ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa Gatatu, igaragaza
ko abaturage basaga 47% bafite ikibazo cyo guhabwa ingurane idakwiriye
ugereranyije n'agaciro k'imitungo yabo.
Mu isesengura iyi komisiyo yakoze kuri iki kibazo, ngo yasanze ipfundo ryacyo ari ibiciro bitajyanye n'igihe kuko bitavugururwa buri mwaka nkuko biteganywa n'itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange.
Ni ikibazo cyafashe umwanya utari muto ubwo abadepite n’abasenateri bafataga umwanya ngo bagire icyo bavuga kuri iyi raporo.
Raporo ya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagejejwe ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa gatatu ikubiyemo ibikorwa byo mu mwaka wa 2019/2020 ndetse na gahunda y’ibikorwa byo muri uyu mwaka wa 2020/2021.
Amafoto: Inteko
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru