Yanditswe Jun, 23 2020 08:12 AM | 28,258 Views
Minisiteri
y’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku nteko rusange y’imitwe yombi y’inteko
ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ingana na miliyari
3245 aho 40% byayo yagenewe ibikorwa by’iterambere.
Iyo ugereranyije iyi ngengo y’imari ya 2020/2021 n’iy’umwaka urangira wa 2019/2020, usanga yariyongereyeho miliyari 228,6 bingana na 7.5% kuko yo yari miliyari 3017.1 mu gihe iyo minisititi w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangarije inteko ingana na miliyari 3245,7.
Minisitiri Ndagijimana yasobanuriye inteko
ishinga amategeko, ko muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari, amafaranga
aturuka mu mahanga azagabanuka bitewe n’ingaruka za COVID-19.
Na ho
warebera iyo ngengo y’imari ushingiye kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha
iterambere ugasanga igice kinini cyayo cyaragenewe kwihutisha iterambere
ry’ubukungu byagenewe miliyali 1802.5 bingana na 55.5 by’ingengo y’imari yose,
mu guhe kwihutisha izamuka ry’imibereho y’abaturage byagenewe miliyali 960.4
bingana na 29.6% by’ingengo y’imari yose naho imiyoborere yagenewe miliyali
482.7 bihwanye na 14.9%.
Minisititi w’imari n’igenamigambi kandi avuga ko mu gusaranganya iyi ngengo y’imari hitawe ku bitekerezo abagize inteko ishinga amategeko batanze ku mbanziriza mushinga y’ingengo y’imari cyane cyane ku birebana n’ibyuho byagaragaraga. Yasobanuye ko habonetse miliyari 187 yagabanyije ku ngengo y’imari isanzwe.
Iyo
urebye iyi ngengo y’imari ushingiye ku byiciro izashorwamo, usanga ingengo
y’imari rusange izatwara miliyari 1583 bingana na 48.8% na ho ingengo y’imari
y’iterambere ingana na miliyari 1298.5 bingana na 40% mu gihe ishoramari rya
leta rizatwara miliyari 306.5 bihwanye na 9.4%.
Ingengo y’imari yagenewe kwishyura ibirarane ni miliyari 35.2 bingana na 1.1% na ho ubwizigame bwa leta ku madovize bwagenewe miliyari 22.6 bingana 0.7%.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru