AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Umuryango washinzwe na Roméo Dallaire mu rugamba rwo guca ikoreshwa ry'abana mu gisirikare

Yanditswe Nov, 15 2019 08:32 AM | 33,679 Views



Abafatanyabikorwa mu rwego rw' umutekano no kubungabunga amahoro mu karere k' uburasirazuba bwa Afurika basanga hakenewe ubukangurambanga n' inyigisho zifasha gukumira iyinjizwa n' ikoreshwa ry' abana mu bikorwa bya gisirikare.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane i Kigali ubwo hatangizwaga inama ku gukumira iyinjizwa n'ikoreshwa ry'abana mu mitwe ya gisirikare.

Hirya no hino ku isi, abana basaga miliyoni 240 baba mu bihugu byugarijwe n' amakimbirane, aho bibasirwa n' ibikorwa by' urugomo n' ihohotera, ubuhunzi, inzara ndetse no guhindurwa ibikoresho n' imitwe ya gisirikare harimo iya Leta n' indi iba yitwaje intwaro harimo kubinjiza no kubakoresha mu ntambara.

Umuryango ugamije gukumira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu mitwe y’abarwanyi ‘Romeo Dallaire child soldier initiative’, uvuga ko mu mpamvu zituma abana bakoreshwa mu ntambara harimo kuba  batumva neza ingaruka z' intambara no kuba badahenda ababashoye muri ibyo bikorwa.

Umuyobozi Mukuru w' uyu muryango, Shelly Whitman, avuga ko ibyo bikorwa bingira ingaruka kuri ba nyir’ubwite ndetse n' umuryango muri rusange.

Yagize ati "Dushaka ko iyi mitwe imenya ko abana badatsinda intambara, ibyo ni ingenzi kuri twe kuvuga tuti ‘niba wifuza ko ibyo uharanira byemerwa, ugomba guhagarika kwinjiza no gukoresha abana’. Kandi abana barakura, abana bazibuka ko hari ubwo bigeze guhohoterwa n' abantu bakuru babakoresheje mu buryo budakwiye. Iyo tutitaye kuri iki kintu, iyo bakuze, batekereza kwihorera, bazavamo abantu batumva icyo bivuze kuyoborwa mu mahoro, ubwo rero tugomba kumva ko ibyo ari ingenzi mu guca uruhererekane rw' ibikorwa by' urugomo."

Umuryango w'Abibumbye muri raporo yawo yo muri 2016 werekanye ko 40% by' abasirikare b' abana ku isi hose ari abakobwa. Bivuze ko n' ubwo akenshi abahungu ari bo bagaragara mu gisirikare, ibitsina byombi bishorwa mu bikorwa birimo imirwano, gukoreshwa imirimo y' ubucakara harimo no gushimisha abarwanyi b' igitsina gabo mu bijyanye n' imibonano mpuzabitsina.

Iyi ni na yo ngingo nyamukuru igarukwaho n' abateraniye mu nama ku gukumira iyinjizwa n' ikoreshwa ry'abana mu gisirikare yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w' Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, wasabye abayitabiriye gushakira umuti w' iki kibazo mu mpamvu zigitera.

Umuvugizi w' Ingabo z' u Rwanda, Lt Col. Munyangango Innocent agaragaza ko ikigamijwe ahanini ari uguhindura imyumvire kandi ko abajya mu butumwa bw' amahoro bafite uruhare runini mu kuzana impinduka.

Yagize ati "Ububi bwo kwinjiza abana mu gisirikare, ububi bwo gukoresha abana nk' igikoresho cy' intambara, ibyo rero tubikora hano twigisha abasirikare n' abandi bari hano bahagarariye ibindi bisirikare, byo muri kano karere, kandi tubikora aho turi mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino.  Aho hose ni aho duhura n' ibi bibazo, ariko iyo witegure, warabyize, warabihuguriwe, umenya n' uburyo bwo gufasha n' abandi, batarabigeraho uburyo babivamo"

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col Jules Rutaremara, yemeza ko kwigisha abana n' imiryango yabo ububi bwo gokoresha abana mu ntambara, kudatuma abasirikare n' abandi barwanyi bakambika mu bigo by' amashuri ndetse no kubashyira hamwe mu nkambi biri mu byafasha guhangana n' iki kibazo.

Muri Gicurasi 2015, ni bwo hemejwe amasezerano mpuzamahanga ya Kigali agamije kurengera abasivile mu ntambara, yaje gukurikirwa n'andi y' i Vancouver yemejwe muri 2017 kugeza ubu amaze gusinywa n' ibihugu 95, kandi u Rwanda rukaba ari rwo rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyayemeje.

Iyi nama yitabiriwe n' abahagarariye inzego za gisirikare mu bihugu bya Uganda, Kenya, Sudani y' Epfo, Sudani, Tanzaniya, Somaliya, u Rwanda kimwe n'ubutumwa bw' amahoro mu ntara ya Darfur, Sudan y' Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.



Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize