Yanditswe May, 08 2020 08:38 AM | 35,101 Views
Polisi
y’u Rwanda yerekanye abantu 25 yafashe bagiye mu Ntara y’ Amajyaruguru baturutse mu Mujyi
wa Kigali no mu nkengero zawo,bakaba bari bateze imodoka zerekeza i Kanyinya,
agace gahana urubibi n’Akarere ka Rulindo ariko bagamije ko nibahagera baza gushaka
uko bakomeza berekeza mu bindi bice by’amajyaruguru.
Mukantabana Marie Rose avuga ko asanzwe akorera mu Ntara y’Iburasirazuba ariko akaba atuye I Musanze ikaba ari yo mpamvu yari agiyeyo.
Yagize ati “Nakoreraga mu Burasirazuba ariko nashatse i Musanze kandi n’umugabo wanjye ntawuhari ari mu kazi. Imodoka yari guhita ikata yigarukirra I kIgali nkakomeza n’amaguru.”
Na ho Nkusi Theoneste avuga ko we yafashwe agiye mu Karere ka Gakenke aho afite akazi.
Yagize ati “Nari ngiye ku kazi nkorera muri Gakenke nafashe imodoka ijya Kanyinya numva ko ndi bugere Kanyinya ngahita mfata imodoka yangeza mu Gakenke kuko hari inzira isanzwe aho mu ntara hari inzira zemewe.”
Bafatiwe muri coaster 2. Nsabimana Ramadhan, umwe mu bashoferi bari batwaye izo modoka bafatiwemo, avuga ko atamenye ko bari bafite gahunda yo kuviramo i Kanyinya bakikomereza mu majyaruguru.
Yagize ati “Umuntu wese aza afite ikarita akozaho. Ntabwo nigeze mbabaza aho bagiye. Navuye i Kanyinya nje gutora abandi bagenzi baza binjira nk’uko bisanzwe bigenda.”
Gusa Umuvugizi wa Polisi. CP John Bosco avuga ko ibyo uyu mushoferi avuga atari byo.
Ati “Bagiye bageze kuri bariyeri abapolisi barababaza bumvise aho bagiye n’ukwisobanura kwabo yumva ko bidagfashije. Bakongera kubabaza bumva ko bajyaga Musanze nk’uko babyivugiye.Umunota umwe umupolisi kumenya ko abantu bagiye i Musanze ni yo mpamvu mvuga ko aba bashoferi babeshya. Ntabwo umwanya bamaze bajya mu modoka batari kumenya aho bagiye.”
CP John Bosco Kabera yongeye gutanga ubutumwa buburira yaba ari abakigerageza gukora izi ngendo zitemewe cyangwa se abashoferi babibafashamo
Ati “Tugira ngo twihanangirize aba bashoferi ku buryo bukomeye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bashaka kugenda, kugenda bifite uburyo bikorwa,ibi bintu rwose ntabwo polisi ishobora kubyemera aba bantu bazajya bafatwa,ntabwo polisi ishobora kubyihanganira.”
Ingendo zo mu ntara hagati ziremewe,ariko izambukiranya intara ziracyakomye kugera hatanzwe amabwiriza mashya nyuma y’ibyumweru 2 uhereye tariki ya kane uku kwezi. Ibi byose ni ukwirinda ko hagira ubwandu bushya bwa covid 19 bwaturuka cyangwa bukajya mu ntara imwe bujya mu yindi.
Theogene Twibanire
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru