AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Yanditswe May, 29 2020 16:49 PM | 89,300 Views



Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye  ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ ibyamukiranya imipaka  rwasomye urubanza rwaburanagamo itsinda ry'abantu 25 barimo abagore batatu bashinjwaga gushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda, aho abahawe igihano kiri hejuru ari abantu icyenda bakatiwe imyaka 20 y’igifungo, na ho umwe gusa akaba ari we wagizwe umwere.

Ni urubanza urukiko rwasomye hifashishije ikoranabuhanga rya Skype.

Abakatiwe muri uru rubanza baregagwa  ibyaha birindwi byiganjemo kurema umutwe w'abagizibanabi, kuba mu mutwe w'iterabwoba no kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo butemewe n’amategeko n'ibindi.

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko ibi byaha byakozwe kuva hagati y'umwaka wa 2013 na 2017.

Bafatiwe mu duce dutandukanye turimo Rusizi, Rubavu n'Umujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Kigali, iryo tsinda ari ho ryahurizaga umugambi waryo wo guhungabanya umutekano.

Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko abaregwa bari  abayoboke b'umutwe wa FDLR cyangwa uwa RNC, ubushinjacyaha bwemeza ko yari ifite umugambi wo kugaba ibitero mu gihugu bagamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urukiko nyuma yo gusesengura ibirego by’ubushinjacyaha ndetse n’ubwiregure bw’abaregwa, bamwe rwabahamije ibyaha maze rubakatira ibihano bitandukanye, abandi rubagira abere.

Mu bahamijwe ibyaha harimo icyenda bakatiwe igifungo cy’imyaka 20. Aba ngaba urukiko  rwanzuye ko bahamwa n’ibyaha by’ubugambanyi no gushishikariza gukora iterabwoba, icyo kugira uruhare mu bikorwa by’ ishyirahamwe rikora iterabwoba, kwinjiza no kugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu, icyo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

Abandi barindwi urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kubahamya  ibyaha birimo kugira uruhare  mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba cyangwa rikora ikintu cyose cyongerera ubushobozi  irindi  shyirahamwe ryose rikora iterabwoba  n’ icyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Undi muntu umwe urukiko rwamuhanishije gufungwa imyaka 10  n’ihazabu ya miliyoni 2 y’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko intwaro,amasasu n’ibindi bizikoreshwamo.

Mu baregwaga kandi hari undi muntu umwe urukiko rwahanishije igifungo cy’imyaka itanu  n’ihazabu ya miriyoni imwe y’amafaranga y’ u Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwinjiza  no kugurisha  ibiyobyabwenge  mu gihugu  n’ikindi cyo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko  intwaro, amasasu  n’ ibindi bizikoreshwamo.

Urukiko kandi rwahanishije abandi bantu batandatu, igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, ariko rukaba rwategetse ko bahita bafungurwa nyuma y’uko igihano bahawe bakimaze muri gereza.

Muri aba bantu 25 bakurikiranwaga n’uru rukiko, umwe mri ubo ni we wagizwe umwere kuko rwasanze adahamwa n’ibyaha yaregwaga.

Urukiko rwibukije abasomewe ariko batanyuzwe n’imyanzuro yarwo ku bihano bahawe ko bafite igihe kingana n’iminsi 30 yo kujurira uhereye itariki urubanza rwasomeho. 

 Callixte KABERUKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura