AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

2020-2021: Leta yaciwe miliyoni 638 kubera amakosa y’imicungire y’abakozi

Yanditswe Jun, 02 2022 14:16 PM | 113,128 Views



Komisiyo y’Abakozi ba Leta iratangaza ko hari abakozi n’abayobozi mu nzego za leta batangiye gukurikiranwa no kwishyura ku giti cyabo amafaranga leta yaciwe n’inkiko mu manza yatsinzwemo n’abakozi bayo bayireze bakayitsinda kubera gufatirwa ibihano birimo no kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.

Byatangarijwe mu Karere ka Karongi mu nama nyunguranabitekerezo ku micungire inoze y’abakozi ba leta.

Ni ibiganiro abayobozi b’Akarere ka Karongi, abayobozi b’ibitaro bikabarizwamo, abayobozi b’imirenge n’ab’amashami atandukanye mu karere basobanuriwe amakosa akunze kugaragara mu micungire y’abakozi ba Leta bigatuma Leta ishorwa mu manza zishingiye ku byemezo bidakurikije amategeko birimo no kwirukanwa ku kazi.

Nko mu mwaka wa 2020-2021, Leta yaburanye imanza 101 yarezwe n’abakozi 140 bo mu nzego 15 zirimo n’Akarere ka Karongi. Muri izi manza, leta yatsinzwe imanza 93, itegekwa kwishyura miliyoni zirenga 640 z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo miliyoni zirenga 528 z’amafaranga y’u Rwanda yari uburenganzira bw’abakozi.

Muri izo manza kandi Leta yaciwemo indishyi zirenga miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe nyamara Leta yo yatsinze imanza 8 zonyine, yishyurwa miliyoni 3 gusa z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi komisiyo ivuga kandi ko yakiriye ibirego birenga 400 by’abakozi ba Leta baregaga inzego bakoreraga. Birimo 17 byaturutse mu Karere ka Karongi, aho byatanzwe n’abakozi batandukanye barimo 3 bashinjaga akarere kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi MUKARUTESI Vestine avuga ko bagiye kurushaho kunoza imicungire y’abakozi b’akarere. Anavuga ko hari abakozi 3 bagiye gusubizwa mu myanya yabo nyuma y’uko batsinze akarere mu manza baburanye.

Hashize igihe hasohowe itegeko ritegeka abayobozi cyangwa abakozi bagaragayeho gushora Leta mu manza kwishyura amafaranga iba yaciwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo y’abakozi ba leta Sebagabo Barnabin yatangaje ko hari abakozi n’abayobozi batangiye kwishyura ku giti cyabo ayo mafaranga.

Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abacunga abakozi ba leta kubikora bisunze amategeko igihe cyose kugira ngo ibibazo bikigaragara birangire.

Mu birego 17 byagejejwe kuri komisiyo y’abakozi ba Leta n’abari abakozi b’Akarere ka Karongi basaba kurenganurwa, 10 komisiyo yasanze bifite ishingiro, aho yasobanuye ko abo bakozi babifatiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitandatu komisiyo yasanze nta shingiro bifite, na ho kimwe kiracyakurikiranwa. Aka karere kishyuye miliyoni zirenga 4 z’amafaranga y’u Rwanda ku rubanza rumwe katsinzwe.

Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage