AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

2019, umwaka wacyashye abanzi b’u Rwanda! Ibyaranze imiyoborere n’ububanyi n’amahanga

Yanditswe Dec, 30 2019 17:18 PM | 2,337 Views



Mu miyoborere n’ububanyi n’amahanga umwaka wa 2019 waranzwe no guhashya abanzi b’u Rwanda ndetse no gutanga umusanzu mu ruhando mpuzamahanga aho u Rwanda rwakiriye impunzi zaturutse muri Libya.

Umwaka wa 2019 usize uhaye isomo rikomeye abanzi b’u Rwanda 98% by’abagabye igitero mu Kinigi mu Ukwakira 2019 ntibavuye mu nzara z’inzego z’umutekano.

Aba bariyongera kuri Callixte Nsabimana wiyise Sankara wari umuvugizi w’umutwe w’iterwabwoba wa FLN wigambye ibitero byo muri Nyungwe byahungabanyije umutekano mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba mu mpera z’umwaka ushize,akaza kwibona ari mu maboko y’ ubutabera muri Mata 2019.

Ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’abanzi b’u Rwanda bitazabahira cyatangiye mu ntangiriro za 2019 ubwo RDC yashyikirizaga u Rwanda uwari umuvugizi wa FDLR n’uwari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi iki gihugu cyacakiye bavuye gucura imigambi mibisha muri Uganda.

Uyu mwaka kandi usize imitwe y’inyeshyamba ishegeshwe n’ibikorwa bya RDC byo guhashya iyo mitwe.

Muri Nzeri ni bwo ingabo z’iki gihugu zishe Gen Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi w’uyu mutwe,ibikorwa bimaze no guhitana abandi bayobozi muri uyu mutwe w’iterabwoba.

Hagati muri uyu mwaka, ni bwo abarwanyi 25 b’umutwe w’iterabwoba RNC bashyikirijwe u Rwanda, ubu na bo bakababari imbere y’ubutabera.

Atangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka, Perezida wa Republika Paul Kagame yashimangiye ko igihugu gihagaze neza, by’umwihariko agaragaza ko umutekano wacyo n’abagituye udadiye.

Yagize ati “Ndabivuga mu nshamake ariko bahera kubabwira ko gihagaze neza pe! Ntabwo guhagarara neza ari amahirwe gusa, wenda na yo yaba arimo, guhagarara neza nabyo nimwe mwese biturukaho. Abagerageza guhungabanya umutekano wacu murabizi, tubimazemo nk'imyaka 2 ishize byongeye kugenda bigaragara,ariko nabyo navuga ko utbigerereye.  Kandi ni uko ngira ngo abantu bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa, ntibabone....ngira ngo ibyo byari bikwiye kuba nyumvwa na buri wese, byari bikwiye kuba bibonwa na buri wese, ariko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda. Nik o byagenze, ni ko bizagenda.''

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ni ingingo yagarutsweho cyane muri 2019.

Uganda yakunze kugaragaza ko ikibazo ifitanye n’u Rwanda ari ifungwa ry’umupaka wa Gatuna mu gihe u Rwanda rwo rwashimangiye ko ibi ari ukuyobya uburari kuko ngo umuzi w’iki kibazo ushingiye ku bintu 3 by’ingenzi: Guhohotera Abanyarwanda muri Uganda no kubafungira ahatazwi mu buryo bunyuranye n’amategeko, gushyigikira imitwe y’iterabwoba itifuriza ineza u Rwanda nka RNC na FDLR no kubangamira ubukungu bw’ igihugu.

Amasezerano ya Luanda muri Kanama  yitezweho gushakira umuti ibibazo yakurikiwe n’inama ebyiri: iyateraniye i Kigali muri Nzeri n’iyayikurikiye yabereye muri Uganda mu Ukuboza 2019  itavuyemo umwanzuro ufatika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Uganda nta bushake ifite bwo kubahiriza amasezerano ya Luanda nyuma yaho mu biganiro hagati y’impande zombi byamaze amasaha asaga umunani, intumwa z’u Rwanda zihishuye ko uruhare rw’umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, mu gitero cyo ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira uyu mwaka cyahitanye abaturage 14 mu Kinigi, igitero cyagabwe n’inyeshyamba z’umtwe wa RUD Urunana.

Impinduka muri Guverinoma

Impinduka muri Guverinoma ku wa 4 Ugushyingo 2019 zatumye hagarukaho Minisiteri y’Umutekano yari imaze imyaka 3 ivuyeho. Izi mpinduka kandi zatumye umuco ukurwa muri Minisiteri ya Siporo wimurirwa muri Minisiteri y’urubyiruko yahise ihamwe n’umunyamabanga wa Leta.

Uyu mwaka kandi usize habaye impinduka zikomeye mu Nteko ishinga amategeko no mu rwego rw’ubutabera. Mu mpera z’uyu mwaka ni bwo hatowe abagize manda ya 3 ya Sena iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye wasimbuye Bernard Makuza wushije ikivi cye.

Mu rwego rw’ubutabera, Dr Faustin Ntezilyayo yasimbuye Prof Sam Rugege warangije manda ye y’imyaka 8  nka Perezida w'Urukiko rwÍkirenga na ho Havugiyaremye Aimable asimbura Jean Bosco Mutangana ku mwanya w'Umushinjacyaha Mukuru.

Muraza kutubona!

Ubwo yakiraga indahiro z’abinjiye muri Guverinoma 5 n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda bane, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abazagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bizabahenda.

Yagize ati “Tuzakora ibishoboka byose ku buryo umuntu wese uzagerageza guhungabanya umutekano wacu bigomba kumuhenda ndetse ku rwego rwo hejuru. Hazakorwa igishoboka cyose cyatuma tugira ituze n'umutekano w'Igihugu cyacu, n'abaturage bacu ndetse n'iterambere. Ku bantu bihisha inyuma y'ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n'abantu bo hanze, bakaryoherwa.... muraza kutubona. Ababikora bakwiye kwitandukanya na byo hakiri kare. Ntabwo waba hano ngo wungukire ku mutekano n'amahoro twaharaniye, twameneye amaraso mu myaka myinshi, ngo nurangiza unyure inyuma uduteze ibibazo. Tuzagushyira aho ukwiye kuba, nta kabuza.''


U Rwanda rwakiriye impunzi zavuye muri Libya

Muri uyu mwaka kandi ni bwo u Rwanda rwakiriye impunzi za mbere z’abanyafurika zo mu gihugu cya Libya nyuma y’igihe zari zimaze zarabuze igihugu cyazakira.

Ubuhamya bwabo, bwumvikanisha akaga k’iyicarubozo, gufatwa ku ngufu, gucuruzwa n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa bakorerwaga mu nkambi babagamo, ari na ho bahera bashimira Leta y’u Rwanda yemeye kubakira.

Abagera kuri 66 ni bo babimburiye abandi muri Nzeri, irindi tsinda ry'abandi 123 rigera mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira, mu gihe abandi 117 bahageze mu mpera z’Ugushyingo. Bose hamwe uko ari 312 ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, ari naho abagera kuri 600 u Rwanda rwemeye kwakira bose bazatuzwa.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura