AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

2018-2021: Amakimbirane yo mu muryango yahitanye abarenga 300

Yanditswe Jan, 13 2022 16:59 PM | 7,623 Views



Bamwe mu baturage basanga habayeho koroherana mu bagize muryango ari kimwe mu bisubizo byo guca ihohoterwa rikorerwa mu ngo. 

Ibi barabivuga mu gihe  kuri uyu wa Kane, abasenagei bunguranye ibitekerezo ku ruhare rw’umuco w’u Rwanda mu gukumira no gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. 

Ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyatumye Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu itegura inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'umuco w'u Rwanda mu gukumira no gukemura iki kibazo. 

Muri iyi nama hari imigani n'imvugo bagaragaje bipfobya umugore zitakijyanye n’igihe n’izindi ariko zimuha agaciro.

Perezida w’iyi komisiyo, Umuhire Adrie avuga ko ibiganiro hagati y'abashakanye ari kimwe mu byafasha gukumira ihohoterwa mu ngo.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette avuga ko muri gahunda y'imyaka 7 ya Guverinoma NST1 intego ari ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

N'ubwo hari iyo ntego ariko, imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’iIterambere ry’Umuryango igaragaza ko hagati ya 

Hagati ya 2018 na 2021 abantu 169 bishwe n'abo bashakanye. Hagati ya 2019 na 2021, abana 159 bishwe n’ababyeyi babo.

Ni mu gihe kandi 34% by’abashakanye babanye mu buryo butemewe n’amategeko.

KWIZERA Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #