Yanditswe Jan, 15 2022 19:17 PM | 6,400 Views
Abaturage batandukanye bahamya ko ubufatanye n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwatumye barushaho kugira imbaraga zo kurwanya icyaha no kugikumira kitaraba.
Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruvuga ko abaturage bakwiye gusobanukirwa neza imikorere y’ uru rwego.
Abaturage batandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB n’ akamaro rubafitiye mu kwimakaza umutekano wabo n'uw'igihugu muri rusange .
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry , avuga ko abaturage bakwiye gusobanukirwa neza imikorere y’uru rwego kandi bakarushaho kurwitabaza nta cyo bishisha kuko ari uburenganzira bwabo.
Yagize ati "Ni muri urwo rwego twakozemo iyo raporo ariko noneho bikagenda binasubiza bamwe mu bantu bavugaga ko RIB gufunga byaruse gukurikirana umuntu adafunze hakaba hari n'abandi bavuga ko RIB idafunga abantu bakoze ibyaha,ubwo n ink'impande 2 bamwe bavuga ko RIB yihutira gufunga itabanje gusuzuma hakabaho n'urundi ruhande ruvuga ko RIB ifunga abanyabyaha. Rero iyi mibare izafasha abantu gusobanukirwa ibyerekeranye n'ihame ryo mu mategeko rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze."
Imibare itangwa na RIB yerekana ko 61.3% by’ amadosiye y’ abakekwaho ibyaha yohererejwe ubushinjacyaha hagati ya 2018 na 2021 yakurikiranwe badafunze na ho 34.2% bagakurikiranwa bafunze. Ni mu gihe abakekwa bari bagishakishwa bo bari 4.5%.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru