AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

17 BAKURIKIRANYWEHO GUTEGURA AMAHUGURWA YA BARINGA.

Yanditswe Jun, 25 2019 17:57 PM | 9,680 Views



Abanyamahanga 2  b'Ikigo cya Wealth Fitness International  bari bateguye amahugurwa mu buryo bwa baringa  yarigamije kwiga ku bucuruzi no kwiteza imbere  barikumwe  n'abanyarwanda 15  batawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha aho bakurikiranweho icyaha cy'ubushukanyi  bwambura hakoresheje ikoranabuhanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abaturage baturutse impande zitandukanye z'igihugu biganjemo urubyiruko bose basaga 3500 bari babyukiye mu cyumba cy'inama mberabyombi kiri mu nyubako ya Kigali Convention Center.


Bavuga ko bari bitabiriye amahugurwa  ku bucuruzi no kwiteza imbere yateguwe n'ikigo cya Wealth Fitness International nyuma y'uko kibashishikarije kwiyandikisha mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri interinete babwirwa ko uzitabira aya mahugurwa azahabwa amadorari y'abanyamerika 197.Gusa batunguwe n'uko uwahageze wese yasabwe kwishyura amafaranga yo kwinjira.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ayo mahugurwa rwabashije kuvugana na RBA bavuga ko, "batubwiye ko tuzaza hano tugafata amahugurwa ariko kubera twaje hano turi benshi badusaba kwishyura twishyuye kugira ngo tubone amahugurwa kuko niyo twashakaga cyane,ikibabaje ni uko ayo mahugurwa dutashye tutayabonye"

"njye nishyuye amafaranga 4550 yari umwanya witwa expert package w'amadorari 5 hari abandi bishyuye VIP package y'amadorari 15 noi amafaranga 13650 hari abandi bishyuye umwanya wa DIAMOND package ni amadorari 25 ni  23,300 urumva ko abanayarawanda bishyuye amafaranga menshi"

Nyuma y'uko bigaragaye ko aya mahugurwa yateguwe mu buryo butazwi kandi hakagaragaramo uburiganya n'ubwambuzi bukoresheje ikoranabuhanga inzego za leta,u Rwego rw'ubugenzacyaha na POLISI Y' U Rwanda bahagobotse maze bata muri yombi bamwe mu bari bihishe inyuma y'iki gikorwa.

Umunyamabanaga mukuru w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha Jeannot RUHUNGA avuga ko iki ari icyaha cy'ubushukanyi.

"Ubu twicaye ahangaha mutaturegeye kubera ko byateje ikibazo ariko ubu ni ubujura buba buri munsi biba umwe 2,arega dufata abandi bagacika twicaye ahangaha tureba uko ikibazo gikemuka". 

Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi arasaba urubyiruko kwitondera ikoranabuhanga kandi bakirinda no gushaka amafaranga batavunikiye bakabanza gushishoza.

"Birinde ibintu bizabibabwira gukira vuba,ibintu biza bibabwira ngo urabona nta muntu ushobora kuguha iby'ubuntu ni izihe mpuhwe aba agufitiye ko nabonye ari abanya Afurika kandi afurika ikaba ifite abakene benshi kuki ubwo bukire asahaka kubaha,ubumenyi asahaka kubaha yagiye akabutanga iwabo?ubwo bumenyi bari bagiye gutanga nta muntu wari ubizi uretse ku mbuga nkoranyambaga niho rero dufatanije n'inzego z'umutekano twasabye ko iyo nama itaba ndetse n'abari kuyitabira ntibari bafite aho bakwirwa"-Rosemary Mbabazi


Kugeza ubu abanyamahanga 2 bivugwa ko bakoreraga iki kigo cya Wealth Fitness ndetse n'abanyarwanda 15 babafashaga muri iki gikorwa cy'aya mahugurwa nibo bamaze gutabwa muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha bakurikirwanweho icyaha cy'ubushukanyi ,abandi babyihishe inyuma baracyashakishwa bafatanwe  igikapu cy'amafaranga bari bamaze kwishyuza abaturage andi akaba yarishyuwe binyuze mu ikoranabuhanga rya Telefone.

Inkuru ya Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama