AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

16 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 aho bari basuye mugenzi wabo uri mu kato

Yanditswe Dec, 22 2021 20:39 PM | 113,148 Views



Polisi y'Igihugu yerekanye abantu 16 bafashwe ahagana saa tanu z'ijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bari basuye mugenzi wabo uri mu kato mu rugo nyuma y'uko asanganywe iki cyorezo, 4 muri bo bapimwe basangwa baranduye.

Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko biteye impungenge, bugasaba abaturarwanda bose gutanga amakuru igihe babonye abo bakeka ko barenze ku mabwiriza yashyizweho.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko abafashwe bagiye gukurikiranwa, agasaba abanyarwanda bose gutanga amakuru igihe babonye abakora ibinyuranyije n'amabwiriza, kandi bakitegura ko isaha n'isaha hashobora gushyirwaho ingamba zikarishye kuruta izari zisanweho.

Ku wa 20 Ukuboza  2021, ni bwo hatangiye kubahirizwa ingamba ziyongera ku zari zisanzweho nyuma y'uko ubwandu bwa Covid-19 bwihinduranyije buzwi nka Omicron bugeze mu Rwanda.

CP Kabera asaba abanyarwanda kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko ngo hashobora kuzafatwa ingamba zikarishye nk'uko byagenze mu mwaka washize.


Pierre Ndayizeye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira