AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

14-17 Kamena 1994: Iyicwa ry'abatutsi kuri St Famille na St Paul n'uko inkotanyi zarokoye abicwaga

Yanditswe Jun, 16 2020 11:07 AM | 32,872 Views



Amatariki yanyuma ya Kamena 1994 yaranzwe no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994. Ibyo byatumye Abatutsi bari basigaye bakihishe kuri paruwasi gatorika ya Sainte Familleno mu kigo cya Centre National de Pastorale Saint Paul bicwamo abantu bikozwe n’interahamwe ziyobowe n’abakuru b’ingabo barimo Koloneli Renzaho Tarisisi na Koloneli Laurent Munyakazi. Mu ijoro ryo ku wa 16  rijyana ku wa17 Kamena 1994, nibwo Inkotanyi zarokoye Abatutsi bari bihishe muri Centre National de Pastorale Saint Paul bikurikirwa n’uburakari bw’Interahamwe zica umubare munini Abatutsi bari muri icyo bigo.

1)  INCAMAKE Y’UBWICANYI BWAKOREWE ABATUTSI KURI PARUWASI YASAINTE FAMILLE I KIGALI

Ubwicanyi bwa mbere bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mumazu ya kiriziya ya Sainte Famille bwakozwe ku itariki ya 15 Mata 1994 aho bishe abagabo n’abasore bagera ku 135.

Ku itariki ya 16 Kamena 1994, Abatutsi bari barahungiye muri Centre National de Pastorale Saint Paul babohowe n’Ingabo za FPR Inkotanyi, abicanyi bamariye umujinya wabo ku Batutsi bari barahungiye mu mazu ya kiriziya ya Sainte Famille. Ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 17 Kamena 1994 mu masaha ya saa yine z’amanywa. Igitero kinini cy’Interahamwe cyagiye kuri Kiriziya ya Sainte Famille kihica hafi Abatutsi bose b’abagabo bagera ku 100 n’abakobwa babiri.

Ku itariki ya 15 Kamena 1994, MINUAR yari yatwaye bamwe mu Batutsi batri kuri Sainte Famille ibajyana mu gace kari mu maboko ya FPR Inkotanyi. Hagiye cyane cyane abagore, abakobwa n’abana.

Byatewe nuko Colonel Munyakazi Laurent yasabye Konseye Odeta Nyirabagenzi na Angelina Mukandutiye kuzana interahamwe ngo zigote aho buririye imodoka hatagira abagabo n’abasore bagenda ngo bigatuma FPR Inkotanyi igira ingufu.

Muri Kiriziya ya Sainte Famille, abicanyi bazaga igihe bashakiye bagatwara abo bica,babifashijwemo na Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA, cyane cyane ko iyo kiriziya yari igoswe iminsi yose n’abajandarume n’interahamwe ku buryo no kuhinjira ku mpunzi z’Abatutsi zahahungiraga byari bigoye.

Ku itariki ya 19 Kamena 1994,abicanyi bari kumwe na Col Munyakazi Laurent, Angeline Mukandutiye, Odeta Nyirabagenzi, Kamatamu Euphrasie, Col Renzaho Tharcisse na Padiri Munyeshyakabongeye gutwara abandi basore b’Abatutsi bagera kuri 17 bajya kubica, barimo Rubashankwaya Bonaventure wakoraga muri MINIFINECO (Ministre des Finances et Economie), Munyensanga JMV, Athanase, Aloys, Ignace, Kasongo, Alexandre, Jean Damascène, Safari, Jean Pierre n’abandi batashoboye kumenywa umwirondoro nk’uko bigaragara mu rubanza rwa Gen. Maj. MUNYAKAZI Laurent rwaciwe n’urukiko rukur rwa gisilikare ku wa 16/11/2006.

Ku itariki ya 20 Kamena 1994,MINUAR yatwaye ku nshuro ya 3 bamwe mu Batutsi bajyanwa mu gace kari karafashwe na FPR Inkotanyi ariko ntabwo bashoboye kugenda bose ku buryo abicanyi bakomeje kuza batwara umwe umwe kugeza igihe Inkotanyi zifatiye Umujyi wa Kigali ku wa 04 Nyakanga 1994 zikabohora n’Abatutsi bari basigaye kuri Sainte Famille.

Ku itariki ya 26 Kamena 1994, Col Munyakazi Laurent ari kumwe na Mukandutiye Angelina n’izindi nterahamwe zirimo iyitwaga Mugubiri bongeye kujya kuri Sainte Famille batwara abasore bagera kuri 70 bajya kubica.

2)  INCAMAKE Y’UBWICANYI BWAKOREWE ABATUTSI KURI CENTRE NATIONAL DE PASTORALE SAINT PAUL I KIGALI

Ku itariki ya 22 Mata 1994, igitero cyari kivuye kwica Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’abapadiri bera cyigishaga indimi bita CELA (Centre d’Etudes de Langues Africaines) cyateye no muri Centre National de Pastorale Saint Paul kihica abantu 4 barimo : Rutsinduka Aristarque na Rukundo Damien.

Ku itariki ya 14 Kamena 1994,kuri Centre National de Pastorale Saint Paul haje ikindi gitero kinini gitwara Abatutsi bari hagati ya 72 na 80 kibajyana kuri Segiteri  Rugenge,  aho babakuye  bajya kubicira aho bitaga kuri CND. Iki gitero cyarimo interahamwe nyinshi zirimo NKESHIMANA Jean Pierre bitaga Kivide, Fidele  Castal, Furaha bahimbaga Shitani, Mugubiri n’abandi, Konseye Nyirabagenzi Odeta, Mukandutiye Angelina, Col Laurent Munyakazi, Padiri Munyeshyaka Wenceslas n’abandi.

Mbere y’uko baza gutwara abo bishe kuri iyi tariki, ku wa 13 Kamena 1994, Col Munyakazi Laurent ari kumwe na Nyirabagenzi Odeta, Mukandutiye Angelina na Padiri Munyeshyaka bakoresheje inama Abatutsi bari bahungiye muri Saint Paul bababaza aho bashaka kujya, haba mu gice kiri mu maboko ya FPR Inkotanyi cyangwa ikiri mu maboko y’ingabo za Leta y’abatabazi. Uwo munsi bakoze lisiti zabo ku buryo bikekwa ko ari zo zaje gukoreshwa mu kubica.

Uwo munsi, abicanyi basize babwiye impunzi z’Abatutsi ko bazagaruka ku wa 17 Kamena 1994 kugira ngo noneho bamareho Abatutsi bose bari bahari. Uwo mugambi warabapfubanye kuko mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994, ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye abari muri Centre National de Pastorale Saint Paul zibajyana aho zari zarafashe hari umutekano.

Ingabo z’Inkotanyi zijya kubohora abari muri Centre National de Pastorale Saint Paul, zatangiye kurasana cyane n’ingabo za Leta y’abatabazi ku itariki ya 16 Kamena 1994 ku manywa ku buryo zageze muri Centre National de Pastorale Saint Paul mu ijoro Abatutsi bamwe bari bahari ntabwo bemeye ko ari zo, bituma igihe zabatwaraga hari bamwe basigaye, baza kwicwa n’Interahamwe bukeye ku wa 17 Kamena 1994.

Ku itariki ya 15 Kamena 1994, nyuma y’igitero cyari cyatwaye Abatutsi benshi ku munsi ubanza, hari umusore witwaga Gasore Gustave w’umuhutu wari wahungishije Abatutsi abajyana muri Centre National de Pastoral Saint Paul ahageze agumayo kuko yatinyaga ko avuyemo yakwicwa kuko abicanyi bari bamenye ko yahungishije Abatutsi. Kuri iyi tariki, haje itsinda ry’abantu ririmo ababyeyi be n’abavandimwe be, bamukura aho Padiri Celestin Hakizimana yamuhishe mu nzu ye, Padiri arabatakambira ngo bamureke, ariko ababyeyi be bavuga ko hari ibyo agiye kubazwa n’ubuyobozi, baramujyana, bamwicira ahitwaga kuri SOFERWA.

3)  IYICWA RY’UMUNYAKURU N’UMUNYAPOLITIKI ANDRE KAMEYA KU WA 15 KAMENA 1994

KAMEYA Andréyari umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA kitavugaga rumwe na Leta, akaba yari n’umwe mu bashinze Ishyaka rya P.L. Ikinyamakuru RWANDA RUSHYAcyasohokaga kabiri mu kwezi, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi bwa MRND nka Kangura. Kameya kandi ni we washyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’inkotanyi avuga ko ari abana b’u Rwanda batahutse mu nyandiko yasohoye muri Rwanda Rushya  yise "URWANDA MU RUNDI". Yabaye umwe mu bantu bashakishwaga cyane bavuga ko akorana bya hafi na FPR Inkotanyi.

KAMEYA n’umugore we Nyiramuruta Suzana n’umukobwa wabo Oliva, bishwe ku mabwiriza ya Perefe w’Umujyi wa Kigali Renzaho Tharcisse na Col Munyakazi Laurent.

Kameya André yishwe mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira 16 Kamena 1994. Ku wa 16 Kamena 1994, ku manywa, nibwo Odeta Nyirabagenzi n’abicanyi bari bafatanyije bagiye kuri Centre National de Pastorale Saint Paul gutangaza ko bamwishe. Ku itariki ya 14 Kamena 1994,Kameya Andre yari yiriranwe n’umuhungu we Kameya Olivier mu kigo cy'ababikira b'abizeramariya. Uwo munsi, interahamwe ziriwe zizenguruka kuri Kiriziya ya Sainte Famille, kuri Centre National de Pastorale Saint Pauln’aho bacururizaga ikinyamakuru cya Kinyamateka.

Mu gitondo cy’itariki ya 15 Kamena 1994, Kameya André yagiye kureba padiri Munyeshyaka Wenceslas agira ngo afate icyemezo cyo kumuhungisha kubera ko yashakishwaga cyane ariko padiri Munyeshyaka ahita amujyana kwa Nyirabagenzi Odeta wari Konseye wa Segiteri Rugenge aho interahamwe zahuriraga kandi Nyirabagenzi Odeta ari na we wamushakishaga cyane.

Imwe mu nterahamwe zari zihari yicwa yitwa Ntambara ni yo yerekanye aho umubiri we washyizwe, muri metero nka 200 uvuye kwa Odeta Nyirabagenzi.

4)  PADIRI Guy THEUNIS YANDITSE KO NTA BWICANYI BWAKOREWE KURI SAINTE FAMILLE MU RWEGO RWO GUKINGIRA IKIBABA PADIRI MUNYESHYAKA NO GUHARABIKA FPR-INKOTANYI

Mu mwaka wa 1996, THEUNIS yanditse inyandiko mu kinyamakuru cy’abapadiri bera cyo mu Bufransa cyitwa Le Lien ahakana uruhare rwa Padiri Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi. THEUNIS wavuye mu Rwanda ku wa 12 mata 1994, yanditse ko nta bwicanyi ubwo aribwo bwose Munyeshyaka yigeze akora mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, kandi atari ahari ngo abone umunsi ku munsi imyitwarire ye. Padiri THEUNIS yabyanditse muri aya magambo : « Munyeshyaka nta muntu yishe mu Rwanda, nta muntu n’umwe wapfiriye ku kiriziya cya Sainte Famille » « Gushinja uyu mu Padiri icyaha cya jenoside ni ikintu kidashobora kwihanganirwa »

Umuyobozi w’abapadiri bera bo mu Bufaransa, Francois RICHARD, akimara kubona iyo nyandiko ya THEUNIS yanditse indi iyiherekeza ikwizwa mu buyobozi bwa Kiliziya gatorika mu Bufransa asaba ko bagomba gushyigikira Padiri MUNYESHYAKA kubera ko ngo ari igitambo cya politiki y’ubwicanyi ya FPR.

Nguko ukoPadiri MUNYESHYAKA yashoboye kuganza mu Bufaransa, akakirwa n’Abakirisitu babeshywe na THEUNIS, na n’ubu bakaba bakimutsimbarayeho. Twibutse ko Munyeshyaka yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Inkiko Gacaca, akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.

Mu kwezi kw’Ukwakira1997, THEUNIS yanditse mu kinyamakuru LA CROIX cyo mu Bufaransa ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyo nyandiko, Padiri THEUNIS yitiriye FPR ubwicanyi bwakozwe na ex-FAR n’Interahamwe, avuga ko mu gice cyagenzurwaga na FPR mu mujyi wa KIGALI ngo ariho haguye abantu magana arindwi na mirongo icyenda na babiri (792) kurusha abiciwe mu bice Guverinoma na ex-FAR bagenzuraga, avuga ko haguye abagera kuri magana atandatu (600): « imibare y’abasivili bishwe mu mpande zombi ijya kungana, ari mu bice byagenzurwaga n’abasirikare ba Leta (bageraga kuri 600), ari no mu bice byagenzurwaga na FPR kandi nyamara hari hato (792) »

THEUNIS yakomeje ashimangira ko ngo nta bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Sainte Famille, ngo uretse abantu 3 gusa baguye mu Kiliziya bazize amasasu ya FPR. Ngo abandi bagera kuri 50 baguye imbere y’amashuri abanza ya Sainte Famille ku itariki 17 Kamena 1994 bishwe kubera ko FPR nayo yari yahiciye abandi bantu 50 mu rukerera rw’uwo munsi: «  nta muntu wigeze yicirwa mu kiriziya cya Sainte Famille i Kigali (…) abantu batatu gusa nibo bapfiriye mu kiriziya imbere (…) bazize ibisasu byatewe ku kiriziya na FPR(…) abageze kuri mirongo itanu (50) bishwe n’Interahamwe zihorera ku wa 17 Kamena 1994 bazize igitero cya FPR yari yagabye cyica uwo munsi abantu barenga mirongo itanu (50) mu mashuri abanza saa kenda (3h) za mu gitondo »

Mu magambo make, THEUNIS arumvisha ko nta bantu INTERAHAMWE zigeze zica kuri Sainte Famille zidatewe umujinya na FPR, ngo zishe Abatutsi zihorera.

Tariki 15Kamena 1997, hasohotse inyandiko mu kinyamakuru cyandikwa n’Abapadiri Beraburi kwezi cyitwa Bulletin d’Information Africaine, n° 326, ivuga ku kiganiro Padiri THEUNIS yari yatanze mu banyamakuru I Burayi ari kumwe na Colette BRAECKMANN na Filip REYNTJENS. Asubiza igitera intambara mu Rwanda, THEUNIS yabivuze muri aya magambo : « Ni ikintu kidahinduka. Muri rusange, Abahutu ni abanyamahoro. Bishakiraga revolusiyo itarimo amahane. Urugomo iteka ruva ku ruhande rumwe, ku ruhande rw’Abatutsi. Iteka Abatutsi nibo bashoza intambara, mbivuze ukundi nibo batuma ibintu bizamba ».

Urwo rwango rw’Abatutsi ruherekejwe n’ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bya Padiri Theunis si bishya. Ni umuntu wakoranye bya hafi na Leta ya Habyarimana mu guharabika FPR. Afatanyije na mugenzi we Padiri Jef Vleugels, kuva Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohoza igihugu mu Kwakira 1990, bombi bafatanyije guharabika INKOTANYI no kuvugira Leta yariho. Ubwicanyi bwakorwaga n’iyo Leta, aba bapadiri bombi babwitiriraga Inkotanyi.

No mu gihe cy’ifatwa n’ifungwa ry’ababeshyewe bitwa ibyitso, THEUNIS na VLEUGELS banditse ko FPR yari ifite koko ibyitso mu mugi wa Kigali, bityo bashyigikira politiki yo gufunga no kwica Abatutsi bazizwa kwitirirwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Hagati ya 1990 na 1994, THEUNIS na VLEUGELS bafatanyije kwandika inyandiko nyinshi zituka FPR zoherezwaga i Burayi n’ahandi hose ku isi byibura buri cyumweru zigakoreshwa mu itangazamakuru mpuzamahanga. Izo nyandiko zoherezwaga mu buryo bwa Fax (telecopy) zasaga nk’aho ari ijwi rya Leta ya HABYARIMANA n’ingabo ze.

  UMWANZURO

Paruwasi ya Sainte Famille na Centre National de Pastorale Saint Paul ni amwe mu mazu akomeye ya Kiliziya gatorika ari mu Mujyi wa Kigali. Kuba Abatutsi barahahungiye nuko bari bahizeye umutekano kandi bizeye ko basanze abantu b’Imana babakira neza uko bikwiye. Bahaboneye byose, ibi n’ibyiza. Mu babishe harimo abakristu basenganaga buri cyumweru, cyangwa bumvanaga Misa ya buri gitondo. Harimo n’abihaye Imana barangajwe imbere na Padiri Munyeshyaka Wenceslas wagize uruhare runini mu kugambanira Abatutsi, kubucira no gusambanya abakobwa ku gahato.

Hari na Padiri Guy Theunis w’umupadiri wera, wakoranye na Munyeshyaka mu bikorwa byinshi nkuko yabyanditse kenshi, akaba yarashyize imbaraga mu gufasha Padiri Munyeshyaka guhungira mu Bufransa no kumushakira ubufasha bwose buhishira ibyaha yakoze. Padiri Guy Theunis ni n’umwe mu bapfobya ku buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ariko harimo n’uruhare rukomeye rwa Padiri Hakizimana Celestin, ubu ni Musenyeri, akaba ari Umushumba wa Diyosezi gatorika ya Gikongoro. Mgr Hakizimana Celestin yafashije Abatutsi b’impunzi uko ashoboye, abarinda abicanyi kugeza Inkotanyi zihageze zikabarokora. Abo zitashoboye gutwara nibo Interahamwe zaje,ku wa 17 Kamena 1994, zibiraramo zirabarimbura.

Bikorewe i Kigali ku wa 16 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Kimisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #