11 bashinjwa kugambirira gusenya inyubako muri Kigali bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

11 bashinjwa kugambirira gusenya inyubako muri Kigali bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe Dec, 20 2021 16:35 PM | 49,073 Views



Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo iminsi 30 abagabo10 n’umugore 1, bashinjwa ibyaha by’iterabwoba no kugambirira gusenya inyubako zikomeye mu Mujyi wa Kigali, abandi babiri bafungurwa by’agateganyo.

Bashinjwa kujya mu mutwe w'iterabwoba wa ADF ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abashinjwa bari basabye gufungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze kubera impamvu zitandukanye zirimo kwita ku miryango yabo.

Gusa Urukiko rwasanze ibyaha bashinjwa biri mu byaha bikomeye ndetse binafite igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, ku buryo barekuwe batoroka ubutabera bakanabangamira iperereza.

Mu bashinjwa barimo uwitwa Niyonshuti Ismael bagenzi be batunga agatoki ko ariwe wabashoye muri ibi bikorwa by’iterabwoba, n’umugambi wo gusenya zimwe mu nyubako zikomeye ndetse n’umugambi ngo wo guhorera ibyihebe byo mu gihugu cya Mozambique, kubera ingabo z’u Rwanda zagiye muri iki gihugu guhashya uyu mutwe.

Mu byaha bashinjwa n’ubushinjacyaha harimo umugambi wo guturitsa zimwe mu nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali nka City Tower, Down town na sitasiyo ya SP iherereye muri Nyabugogo n'ahandi bakoresheje ibintu biturika.

Hari kandi icyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba, gukangurira abandi kujya muri uyu mutwe, icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gucura umugambi wo gutera u Rwanda, gushora abana hanze y’igihugu kujya mu mitwe y’iterabwoba, guturitsa ibisasu mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ubushukanyi bwo gushora abandi mu bikorwa by’iterabwoba.

Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo aba bantu 13 bafashwe bateganya kugaba ibitero by'iterabwoba mu Mujyi Kigali, barimo abanyarwanda n'abanyamahanga.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame