100 bafatiwe muri hoteli barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Inzu zirenga 130 zasenywe n’ubutaka bwatembye bukava aho bwari buri – Soma inkuru...
  • Amafaranga ya leta miliyari 5.7 Frw yakoreshejwe nabi mu 2019/2020 – Soma inkuru...

100 bafatiwe muri hoteli barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe Nov, 09 2020 00:56 AM
100,098 ViewsAbaturage basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri  Hotel ya Landmark Suites yo mu karere ka GASABO,umurenge wa Kinyinya  barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19 ndetse harimo n'abasinze ihita ifungwa, abafashwe bacibwa amande. 

Aba baturage 103 baguwe gitumo na Polisi y'igihugu mu rukerera rwo kuri uyu wagatandatu ushyira ku cyumweru.

Byari mu  masaha ari hagati ya saa sita z'ijoro na Saa kenda. Bafashwe banywa inzoga, babyina, banegeranye .

Abafashwe bajyanwe kuri stade ya ULK,  bamwe bari basinze bavuga urutava mu kanwa ku buryo byari bigoye ku bavugisha kuko batukanaga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abafitiwe muri hotel ya Landmark SUITE barimo banywa inzoga amasaha yarenze ku buryo ba nyiri hotel baguwe gitumo batangira gutanga imfunguzo z'ibyumba  kuri buri wese bagamije kuyobya uburari. 

Cyakora byaje kugenzurwa basanga abahawe ifunguzo batari ku rutonde rw'abanditswe bagomba kurara muri iyo hoteli.

"Iyo uvuganye na ba nyir'ihotel barakubwira ngo habaye ubukwe ariko ubukwe bwarangiye saa kumi n'ebyiri ntibuba ngo bugeze saa sita saa saba z'ijoro ubwo polisi yaririmo ikora igikorwa ifatiramo abantu,ikindi iyo urebye ibinyabiziga biri ahangaha ntabwo arai abantu bari baje gutaha ubukwe kuko bwari bwasoje abantu batashye,icya gatatu iyo ugeze aha barakubwira ngo abantu bari mu ihoteli bafashe ibyumba,iyo ufashe urutonde rw'abantu 40 bafite ibyumba ugafata abandi barenga 100 bavuga ko bafite imfunguzo z'ibyumba batari ku rutonde bikwereka ibintu byo kubeshya mu buryo buhambaye"

Abashwe barenze kuri aya mabwiriza baciwe amande mu buryo butandukanye  ndetse hotel irafungwa.

 Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Amafoto: Umunya Espanye Christian Martin Rodriguez yegukanye Tour du Rwanda ya 2

PSF irasaba abikorera kudacika intege nyuma yo kwigizwa inyuma kw'inama ya

Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth bemeje isubikwa rya

Habyarimana ari bwicwe twarirukanwe-Ubuhamya bw’abarokokeye ku kibuga cy&#

Byukusenge wigaga muri Mount Kenya mu banyarwanda Uganda yari ifunze bagejejwe

Hari abasesenguzi basanga Umuryango mpuzamahanga nta somo wakuye kuri jenoside y