AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

100 bafatiwe muri hoteli barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe Nov, 09 2020 00:56 AM | 101,819 Views



Abaturage basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri  Hotel ya Landmark Suites yo mu karere ka GASABO,umurenge wa Kinyinya  barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19 ndetse harimo n'abasinze ihita ifungwa, abafashwe bacibwa amande. 

Aba baturage 103 baguwe gitumo na Polisi y'igihugu mu rukerera rwo kuri uyu wagatandatu ushyira ku cyumweru.

Byari mu  masaha ari hagati ya saa sita z'ijoro na Saa kenda. Bafashwe banywa inzoga, babyina, banegeranye .

Abafashwe bajyanwe kuri stade ya ULK,  bamwe bari basinze bavuga urutava mu kanwa ku buryo byari bigoye ku bavugisha kuko batukanaga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abafitiwe muri hotel ya Landmark SUITE barimo banywa inzoga amasaha yarenze ku buryo ba nyiri hotel baguwe gitumo batangira gutanga imfunguzo z'ibyumba  kuri buri wese bagamije kuyobya uburari. 

Cyakora byaje kugenzurwa basanga abahawe ifunguzo batari ku rutonde rw'abanditswe bagomba kurara muri iyo hoteli.

"Iyo uvuganye na ba nyir'ihotel barakubwira ngo habaye ubukwe ariko ubukwe bwarangiye saa kumi n'ebyiri ntibuba ngo bugeze saa sita saa saba z'ijoro ubwo polisi yaririmo ikora igikorwa ifatiramo abantu,ikindi iyo urebye ibinyabiziga biri ahangaha ntabwo arai abantu bari baje gutaha ubukwe kuko bwari bwasoje abantu batashye,icya gatatu iyo ugeze aha barakubwira ngo abantu bari mu ihoteli bafashe ibyumba,iyo ufashe urutonde rw'abantu 40 bafite ibyumba ugafata abandi barenga 100 bavuga ko bafite imfunguzo z'ibyumba batari ku rutonde bikwereka ibintu byo kubeshya mu buryo buhambaye"

Abashwe barenze kuri aya mabwiriza baciwe amande mu buryo butandukanye  ndetse hotel irafungwa.

 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu