AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Guverinoma y'u Rwanda yagurijwe miliyoni 24 z'amadolari na BAD

Yanditswe Mar, 16 2016 14:32 PM | 2,476 Views



Guverinoma y'u Rwanda kuri uyu wa gatatu yasinyanye amasezerano na banki nyafurika itsura amajyambere BAD y'inguzanyo ya miliyoni 24 z'amadorali, ni ukuvuga miliyali zirenga 18 z'amafranga y'u Rwanda, azashorwa mu iyubakwa ry'urugomero rwa RUSIZI III. Minisitiri w'imari n'igenamigambi ambasaderi Claver Gatete avuga ko uyu mushinga uzabonekamo MegaWatts zigera ku 147 z'ingufu z'amashanyarazi, azagabanywa ibihugu bitatu bihurira ku mugezi wa Rusizi no kuri uyu mushinga aho u Rwanda ruzabona MegaWatts hafi 50.

Ku ruhande rw'u Rwanda, Minisiri w'imari n'igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete ni we washyize umukono kuri aya masezerano y'inguzanyo naho banki nyafrika itsura amajyambere yari ihagarariwe na NEGATU MAKONNEN.

NEGATU MAKONNEN yavuze ko uyu mushinga wose muri rusange ufite agaciro ka miliyoni 625 z'amadorali aho uruhare rwa BAD ari miliyoni 180 kandi akazakoreshwa mu kongera ingufu z'umuriro mu bihugu bihuriye kuri aya masezerano..

Minisiri w'imari n'igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete avuga ko uyu mushinga ugaragaramo uruhare rw'abikorera bakomeje gukorana na leta mu mishinga itandukanye y'ingufu. Biteganyijwe ko kubaka uru rugomero bizatangira nyuma yuko amafaranga yose akenewe ngo ushyirwe mu bikorwa abonetse.

Banki Nyafurika Itsura amajyambere mu myaka ya vuba yahagurukiye ikibazo cy'ibikorwaremezo n'ingufu kugirango Afrika ibashe gutera imbere mu bukungu. Imibare y'iyi banki yerekana ko ku mugabane wa Afrika abaturage barenga miliyoni 645 batagerwaho n'amashanyarazi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Agace ko munsi y'ubutayu bwa sahara kabarizwamo n'u Rwanda kakaba kari inyuma y'utundi twose ku isi mu gukoresha amashanyarazi, kuko umuturage waho akoresha KW 181 ku isaha mu gihe cy'umwaka wose, ugereranije na KW 6 500 ku isaha zikoreshwa mu mwaka wose n'umuturage w'i Burayi na KW 13,000 ku isaha zikoreshwa n'umuturage wo muri Amerika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize