AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda mu masezerano azatuma uduce 400 dushyirwamo camera zipima umuvuduko w'ibinyabiziga

Yanditswe Feb, 27 2020 08:47 AM | 29,832 Views



Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyitwa Eastern Ventures cyo Bihugu byunze ubumwe by’Abarabu agamije kwita ku mutekano wo mu muhanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Polisi y’u Rwanda mu muhango wabereye ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB kuri uyu wa Gatatu.

Muri aya masezerano, harimo ko iki kigo kizafasha u Rwanda mu gushyira ku mihanda ibikoresho bigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga birimo na za camera, aho bizashyirwa mu mihanda inyuranye mu Gihugu.

Muri ibyo bikoresho hazaba harimo za camera zigendanwa ndetse n’izishinze hafi y’umuhanda byose bigamije kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ndetse no gutahura amakosa akorwa mu muhanda. Ibi byose bikaba biri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda agamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda no gukumira impanuka.

Byitezwe kandi ko camera zigenzura umuvuduko zizashyira mu duce 400 two mu Rwanda tuzwiho kuberamo impanuka cyane, aho intego ari uko bizagabanya impanuka ku kigero cya 80%.

Aya masezerano aje mu gihe Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe Gerayo Amahoro bugamije  gukumira impanuka zo mu muhanda.

Muri 2019, Polisi yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zagabanutse ku kigero cya 17%, aho muri 2018 zari  5,661 zigera 4,661  muri 2019.

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira