AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro Hotel One & Only Gorilla's Nest iri mu Kinigi

Yanditswe Feb, 27 2020 10:17 AM | 36,995 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abashora imari yabo mu Rwanda ko igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze gukorera mu bwisanzure.

Ibi Umukuru w'igihugu yabigarutseho ubwo yatahaga ku mugaragaro Hotel ya One&Only Gorilla's Nest yubatse mu Kinigi ho mu karere ka Musanze yuzuye itwaye miliyari zirenga 60 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umukuru w'igihugu Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame batashye ku mugaragaro iyi Hotel yubatse mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze babanza gutemberezwa bimwe mu bice biyigize.

Ni Hotel yubatse ku buso bungana na hegitari 35, ifite ibyumba 21 biri mu byiciro 4, ibiciro biri hagati ya 3600 USD ku ijoro na 10500 USD ni ukuvuga miliyoni hafi 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umukuru w'Igihugu arizeza abakomeje gushora imari yabo mu Rwanda ko igihugu kizakomeza gukora ibikenewe byose biborohereza gukorera mu Rwanda.

Yagize ati "Dufite inshingano yo gukora ibishoboka byose kugira ngo twembi dukomeze kungukira muri iri shoramari. Guhuza icyerekezo navugaga, bikubiye mu mahitamo twagize yo kwiha iteka intego ziri hejuru, no gukora ibikorwa biri ku rwego rwo hejuru. Ibyo nibyo biranga u Rwanda, ni imiterere yacu, kongeraho ishoramari inshuti zacu zishora mu gihugu byumwihariko iyi Hotel ya One&Only ndetse n'indi nk'iyi ubwo ni ebyiri n'ibindi bikorwa muri rusange. Rero mugubwe neza hano mwumve ko muri imuhira, kandi iri shoramari niko rizakomeza gufatwa, nk'iryacu nk'iryanyu, tuzanakomeza kuryongerera agaciro mu buryo bunyuranye."

Chairman wa Kerzner International, Mohammed Al Shaibani aribo bubatse iyi Hotel n'indi iherereye muri Pariki y'igihugu ya Nyungwe 'One&Only Nyungwe House'

Avuga ko bahisemo u Rwanda bagindeye ku budasa bahabonye cyane cyane ngo bakuruwe n'imiyoborere myiza yo sooko y'umutekano usesuye, isuku n'ibindi.

Yagize ati  "Igihugu kidasanzwe, gitekanye ndetse gitera imbere. Kimwe mu bihugu birangwamo isuku ahari navuga ko ari n'icya mbere ku isi kuko nagenze henshi ariko ntaho nabonye nk'u Rwanda. Ndabashimiye nyakubahwa perezida ku bw'ibyo."

Ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB gitangaza ko mu myaka itanu ishize amafaranga yinjizwa na Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yiyongereye cyane kuko yavuye kuri miliyoni 15 mu 2015 agera kuri miliyoni 24 mu 2019. Abaturiye iyi pariki ngo ubukerarugendo bubagejeje kure mu iterambere.

Iyi hoteli yatangiye gukora umwaka ushize mu kwezi kwa 10, yubatswe mu gihe cy'imyaka 2 yuzura itwaye miliyoni zirenga 65 z'amadorali ya amerika.

Kuri ubu iyi hoteli  ifite abakozi 120 muri bo abarenge 100 ni Abanyarwanda.




Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura