BREAKING NEWS

  • The Facility Investing for Employment will launch a Call for Proposals in Rwanda on 15 May 2024 – Read more...
  • Bridging the digital divide to help overcome Africa’s learning crisis – Read more...

Umuhinde Debnath wiyemeje kuzenguruka isi yose akoreshe Igare yageze mu Rwanda.

Posted on Apr, 19 2014 17:53 PM | 2,211 Views



Taliki ya 27 z’ukwezi kwa Gatanu 2004, nibwo Somen Debnath w’imyaka 30 yahagurutse iwabo mu Buhinde atangira urugendoo ruzamara imyaka 16. Uru rugendo azarurangiza muri 2020 amaze kuzenguruka ibihugu 191. U Rwanda rubaye igihugu cya 86 agezemo, akaba amaze gukora urugendo rw’ibirometero bisaga 100 000. Somen Debnath avuga ko yihaye intego yo kuzenguruka isi yose n’igare rye ritariho inzogera kugira ngo ageze ku bantu bose ubutumwa bwo kwirinda sida no guharanira amahoro. {«ndi kuzenguruka isi yose nkoresheje igare kugira ngo menyeshe abantu ibyerekeye sida no kuyirinda ndetse no kumenyekanisha umuco w’abahinde »} Gusa ngo muri uru rugendo ahura n’imbogamizi muri bimwe mu bihugu anyuramo ariko ngo ntibimuza gukomeza intego yihaye. {« hari ibiryo ariko rimwe narimwe mbura amafaranga yo kubigura ,hari imbogamizi nyinshi nahuye nazo .rimwe naje gushimutwa nabataribani muri afganistan muri 2004 »} Somen Debnath avuga ko yigeze no « gukubitwa n’abantu batashakaga kunyumva muri europe bavuga ko uruhu rwanjye atari urwabazungu,nibwe amagare gatatu muri burugariya ,polonyen’ubudage.rimwe na rimwe abatanyumva bakampagarika mu nzira ,ubundi ngahura n’inyamaswa z’inkazi bigatuma mpagarika urugendo. » Mu buzima abayemo agenda yitwaza ihema ,ibiryamirwa ,amafoto y’urwibutso yaho yasuye. Gusa ngo abantu batandukanye ni bo bamuha inkunga mu buzima bw’uru rugendo. {« mbona inkunga z’abantu bamfasha mu bukungu ndetse no kuntera umurava rimwe na rimwa ibitangaza makuru n’abikorera,baranyegera bakamfasha bashyigikira uru rugendo »} Nyuma y’umugabane w’Afurika Somen Debnath azaba asigaje kugera muri Amerika na Australia, akazasoza uru rugendo amaze kugenda ibirometero 200 000, Icyo gihe azaba amaze kugeza ubutumwa bwe ku bantu miliyoni 20 bo hirya no hino ku isi. Somen Debnath yahagurutse iwabo mu buhinde afite imyaka 20 none ubu agize imyaka 30, akaba asigaje kugenda indi myaka 6.


Be the first to comment on this article

Leave a Comment:



RSS FEED

The Facility Investing for Employment will launch a Call for Proposals in Rwanda

Bridging the digital divide to help overcome Africa’s learning crisis

Airtel Rwanda First to Launch e-SIM in Rwanda

10th National Security Symposium assembled in Kigali

The 30th Pan African Mathematics Olympiad kicks off in Kigali

RwandAir and Qatar Airways Cargo Partnership Launches Kigali as the Central Afri

President Kagame in Tanzania for a working visit

Businessman Jean Nsabimana aka Dubai detained over Urukumbuzi fiasco