AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ubuyobozi bwa EWSA bwemeye inenge mu ikoreshwa rya Oracle

Yanditswe Apr, 22 2014 19:40 PM | 825 Views



Ubuyobozi bwa EWSA bwemereye abadepite ko hari ibitaragenze neza mu kugura programu ya mudasobwa yitwa “oracle” yari itegerejweho gufasha icyo kigo cy’ingufu,amazi n’isukura kunoza imicungire yacyo, ariko ko ibi bigiye gukosorwa. Programu ya mudasobwa cyangwa Software izwi ku izina rya Oracle yari itegerejweho gufasha ikigo cy’igihugu cy’ingufu,amazi n’isukura kunoza imikorere. Ku kayabo ka miliyonii y’amadarari,iyo software ngo ntirabasha gutanga umusaruro yari tegerejweho,mu myaka ine imaze nkuko ubuyobozi bwa EWSA bwabyemereye abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu(PAC),basuye icyo kigo kuri uyu wa Kabiri. Aba badepite banenze uburyo mu gutegura umushinga wo gushyiraho iriya programu ya mudasobwa hatatekerejwe gushyirwamo uburyo bwo gutanga inyemeza bwishyu (facture) mu gihe nyamara iki kigo ngo gihomba 42% ku mazi na 23 % ku mashanyarazi. Umuyobozi wa PAC Nkusi Juvenal avuga ko ikibazo cy’iriya software kigomba gutorerwa umuti kuko yatwaye amafaranga y’igihugu. { “Twese twabyumvise baguze program ituzuye neza ibuzemo imirimo EWSA ikora ya ngombwa yo kugira ngo igurishe umuriro n’amazi !mwumvise ko bamaze amezi asaga atatu batishyuza ,urumva noneho igihombo kiba kirimo!”} Umuyobozi wa EWSA Ntare Karitanyi avuga ko mu bitaregenze neza mu mushinga wa software ya oracle ngo harimo kutayihuguramo abakozi mu buryo bunoze no kuba hari serivisi zikenerwa n’iki kigo zitari zayishyizwemo,ibintu avuga ko bigiye gukosorwa. { “Turimo gushaka abantu bazi icyane iby’ikoranabuhanga badufashe bakorane n’abashinzwe ikoranabuhanga bacu ditegure process ya integration ya oracle,tuzashyiramo na billing systeme” } Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu banasuye zimwe mu nganda z’amazi akoreshwa mu mujyi wa Kigali,aho bavuga ko ibi biri muri gahunda yo gusuzuma ko inzego za Leta zikoresha neza imari n’umutungo by’igihugu.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura