AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ubuhamya n'inyandiko bishimangira uruhare rutaziguye ubufaransa bwagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Yanditswe Apr, 17 2014 07:53 AM | 3,512 Views



Ubuhamya bw’abarokokeye mu Bisesero ndetse n’inyandiko zakozwe ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kariya gace bishimangira ko Abafaransa bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda. Ingabo z’Ubufaransa zabikoze zifatanije n’interahamwe cyane cyane mu gace kiswe Zone turquoise. Agace ka bisesero kabarizwa mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Kibuye hakaba hazwiho kuba haraguye umubare munini w’Abatutsi. Abaharokokeye bavuga ko ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’interahamwe zifatanyije n’ingabo z’Ubufaransa. Ngo ubwo babonaga izo ngabo baketse ko zije kubatabara ariko siko byaje kugenda, ahubwo bababonye mu babagabyeho igitero taliki ya 13 Gicurasi 1994. Kuva kuri iyo taliki ngo Abasesero ntibongeye kwizera uwitwa umuzungu kuko yabatereranye bityo ngo kuri bo basanga Abafaransa bagomba gusaba imbabazi z’ibibi bakoze mu Rwanda. Ibyo abarokokeye Bisesero bavuga bihuye n’ibyanditswe n’umufaransa Serge Farnell umufaransa wanditse igitabo yise Bisesero le ghetto de varsovie Rwandais, aho asa n’ugeranya ibyabereye Bisesero n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abayahudi I Varsovie muri Pologne. Muri icyo gitabo Serge Farnell agaragaza ko ubufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yagize ati ibi bigaragaza {“ Uruhare rutaziguye rw’abasirikare b’abazungu b’abafransa mu kwica abasivili b’abatutsi bagera ku bihumbi 40 mu munsi umwe I Bisesero tariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu 1994 muri ako gace k’imisozi miremire mu burengerazuba bw’u Rwanda”} Yolande Mukagasana yabuze umugabo we n’abana be bose muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu gitabo cye yise Chagrin de la Negresse Yolande Mukagasana yagaragaje ko ku bufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside hiyongeraho umuryango mpuzamahanga watereranye Abanyarwanda. Mukagasana anasanga Abafaransa bari babifitemo inyungu {“Mana yanjye ibaze ni ukubera iki Mitterand yohereje ingabo bitanyuze no mu nteko kubera iki? byose ni kimwe nk’umuryango wa Habyarimana bari inshuti cyane n’umuryango wa Mitterand ndetse n’imishinga mibi ya Miterrand yapanze n’abicanyi hano turayizi tuzi ibintu byinshi”} Abatanga ubuhamya ndetse n’inyandiko zivuga ku bwicanyi bwabereye Bisesero bigaragaza ko Taliki ya 13/ 5/1994 muri aka gace hiciwe Abatutsi bagera mu bihumbi 40 bari bahungiye ku gasozi ka Bisesero bagerageza kwirwanaho.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize