AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Rwamagana: Umusore w’imyaka 20 akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 2

Yanditswe Apr, 10 2014 18:22 PM | 3,784 Views



{ Kuri stasiyo ya police ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana hafungiye umusore w’imyaka 18 ukurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri n’igice.Umuvugizi wa police mu ntara y’I Burasirazuba senior superintendent Benoit Nsengiyumva agasaba abantu bose gutanga amakuru yafasha gukumira ibyaha hakiri kare kandi bakumva ko bafite inshingano zo kurengera abana.} Uyu mwana wahohotewe mu murenge wa Munyiginya akarere Rwamagana yabanaga na nyirakuru. Uyu musore yiyemerera ko ari we wafashe ku ngufu uyu mwana ngo yari amaze ibyumweru bibiri aje kwaka icumbi muri urwo rugo avuga aho yabaga bamwirukanye. Nyuma yo kurihabwa ngo yahise amenyerana n’abana ahasanze ku buryo batari bakimwishisha. N’akababaro kenshi nyirakuru w’uyu mwana yadutangarije uko yamenye uko umwuzukuru we yahohotewe {” umuhungu yavuye ku kazi mu masamunani araryama nako kamujya iruhande ngiye mu nzu mbona yagashyize iruhande rwe noneho nshyushya amazi ngiye kugakarabya kaza kagenda gatya nti ubaye iki nsanga ka mayo yagakuyemo mpita nkubitaho urugi mvuza induru abantu rero baraza baratabara.”} Umuvugizi wa police mu ntara y’I Burasirazuba sptdt Benoit Nsengiyumva yashimiye abaturage uburyo batabaye bakaba ari nabo bashyikiriza police uyu musore ukurikiranyweho icyo cyaha. Uyu muvugizi wa police akanaboneraho gusaba abantu bose kujya batanga amakuru ku gihe kugirango ibyaha bikumirwe. Yagize ati”{Ubutumwa dutanga ni uko ababyeyi bakwiye kwegera abana babo ikindi ni uko umuntu umenye amakuru kuko ni ivcyaha gikomeye cyane abantu bakwiye kwita ku bana ndrtse n’undi muntu wese agafata umwana wese nkuwe si n’abana bato gusa uwamenya ayo makuru yamenyesha police kugirango icyaha gikumirwe.”} Nkuko twabitangarijwe na ssptdt Benoit Nsengiyumva, uyu musore aramutse ahamwe n’icyi cyaha yahanishwa igihano cya burundu y’umwihariko ni ukuvuga gufungwa ubuzima bwe bwose ntabe yabonana n’abandi bantu.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira